Karongi: RWAMREC yakangaye ubushoreke

Abatuye akarere ka Karongi bavuga ko bari gutera intambwe ishimishije yo kurwanya ubushoreke mu batuye aka karere biciye mu bukangurambaga bw’ Umuryango uharanira guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye no kurwanya ihohotetwa rishingiye ku gitsina umugabo abigizemo uruhare(RWAMREC).

Ntigashira Thomas utuye mu mudugudu wa Nyantwa mu kagari ka Bigugu mu murenge wa Rwankuba, umwe mu bemera ko barangwaga n’imyitwarire iha icyuho ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irimo kwima umugore we ijambo ndetse no kutamumurikira imitungo y’urugo, avuga ko ubuharike n’ubushoreke byagabanutse cyane aho atuye.

Agira ati ” Twagiye tuganira kenshi iki kibazo mu mugoroba w’imiryango (igikorwa cyitwaga mbere umugoroba w’ababyeyi), byatumye uyu muco w’ubushoreke ugenda ugabanuka cyane aho dutuye.”

Ntigashira avuga ko mu mudugudu atuyemo wa Nyantwa ingo 190 zihatuye zose zasezeranye uretse rumwe. Ibi ngo byatewe n’ubukanguramba bwakozwe na RWAMREC biciye mu mushinga Prevention+. Uyu mushinga (Prevention+) watangiye ibikorwa byawo mu mwaka w’2016 wasoje ku mugaragaro kuwa Kane tariki 22 Ukwakira 2020.

Washyizwe mu bikorwa na RWAMREC ku bufatanye na Promundo n’akarere ka Karongi. Wari ugamije kubaka umuryango nyarwanda wimakaza ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, hahindurwa imyumvire n’imyifatire iganisha ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umugore we Nyirahabiyaremye Speciose bateye intambwe yo ku kubana neza aho mbere bitari bimeze neza avuga ko ubushoreke bwagiye bugabanuka bitewe n’imyumvire yazamutse ku bagabo.

Iby’igabanuka ry’ubushoreke byemezwa n’Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukase Valentine agira ati “Ikibazo cy’ubushoreke muri Karongi kigiye kuba amateka kubera kwigishwa na RWAMREC.”

Yungamo ko byatewe no gutumiza mu mugoroba w’imiryango, imiryango ibanye muri ubwo buryo mu mugoroba w’imiryango, ibibazo byabo bikigwa n’abitabiriye uwo mugoroba, ku buryo ngo hari ibibazo byagiye bikemuka kuko izo ngo zirimo ibyo bibazo zarazaga bakazinengera imbere yabo, bakabagira inama.”

Urugo rwagaragazwaga kandi ngo rwakomezaga gusurwa n’abagize komite y’umudugudu.

Ibyo byatanze umusaruro ku ngo zitandukanye bituma zishyira hamwe zitangira kwiteza imbere mu bukungu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa RWAMREC, Fidele Rutayisire avuga ko imi kibazo kibangamiye umuryango nyarwanda kikirangwa mu turere dutandukanye ariko muri Karongi bari gushaka uko cyarangira bahereye ku bagira uruhare runini mu kigiteza.

Ati “Usanga abagabo ari twe turi imbere muri cyo. Mu bagabo 10, icyenda baca inyuma. Abagabo rero twiyemeje kubahindura kubera yuko tutagira umuryango utekanye kandi hakirwangwa ibibazo by’ihohoterwa…. Byatanze umusaruro muri aka karere.”

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Madame Ingabire Assumpta avuga ko urwanyije ubushoreke aba atabaye umuryango.

Agira ati ” Nkuko mwabikurikiranye, uyu mushinga wimakaje cyane ihame ry’uburinganire ndetse banarwanya ihohoterwa ariko banyujije gahunda zabo zose mu mugoroba w’umuryango. Iyo imiryango iwitabiriye ikumva ibiganiro yagenewe, abagore n’abagabo bakumva uruhare rwabo mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, bakumva uruhare rwa bose mu guteza imbere urugo rwabo, biragoye ko umugabo wamaze kumva amahame y’uburinganire ajya mu bushoreke, ajya mu kuvuga ngo arashaka abandi bagore kuko aba yajijutse, yamaze kumenya kubaka umuryango icyo bivuze.”

Akomeza avuga ko kubaka umuryango bisaba ko umugabo n’umugore bafatanya mu bintu byose, bakajya inama no gufatanya gufata ibyemezo biteza imbere umuryango wabo.

Yungamo ko abamaze gutera iyo ntambwe ngo ntibasubira inyuma. Ati “Umwe ntiyasubira inyuma ngo ashake undi mugore; ngo aharike, kuko aba aziko yaba atatiye urugo yubatse.”

Ingabire avuga ko ikibazo cy’ubushoreke aho gikomerera, nyuma yabwo giteza amakimbirane mu muryango, kugeza ubwo bigera ko umugabo yica umugore cyangwa umugore akica umugabo ngo nkuko abantu bajya babyumva. Usanga kandi ngo ingo zivugwamo ibyo bibazo zikena cyane.

Bimwe mu bikorwa byakozwe n’uyu mushinga birimo gushishikariza abagabo kwitabira umugoroba w’ababyeyi, guhugura abagize komite z’uwo mugoroba, ahahuguwe abashakanye ibihumbi 12, n’abantu muri rusange bagera ku bihumbi 122 ndetse n’amatsinda 64 y’urubyiruko rugamije impinduka(youth for change) mu mashuri yisumbuye n’amakuru.

Uyu muryango wakoranye n’inzego zisanzwe zirimo umugoroba w’imiryango n’amashuri, bifasha kubaka ingo zirimo amahoro n’iterambere, no gutoza urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa guhindura imyumvire bakiri batoya. Wafashije kandi abana b’abahungu n’abakobwa kuzamura imyumvira ku birebana n’ubuzima bw’imyororokere.

Abayobozi batandukanye bitabiriye isozwa ry’umushinga Prevention+ wa RWAMREC
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RWAMREC, uw’Intara y’i Burengerazuba, Meya wa Karongi ndetse n’Umunyamabanga uhoraho wa Migeprof baganira
Madame Ingabire Assumpta
Abayobozi muri uyu muhango bubahirije intera isabwa mu kwirinda COVID-19