Misiri idafite Salah itsinzwe umukino utuma isabwa byinshi

Kuva ku munota wa mbere w’umukino wayihuje na uruguay, kugera ku wa 88 ikipe y’igihugu ya Misiri (les Pharaons) yari itaratsindwa igitego, nyuma yaho yatsinzwe igitego gituma isabwa byinshi.

Ni igitego Misiri yatsinzwe ku munota wa 89 w’umukino na José María Giménez umusore w’umunya-Uruguay w’imyaka 25 ukina mu ikipe ya Atletico Madrid muri Espagne.

Uyu mukino byari byakomeje kuvugwa ko Mo Salah awukina ariko biza kurangira atawukinnye. Ndetse umutoza yatangiye guca amarenga ubwo yatangazaga urutonde rw’ababanza mu kibuga izina rye ritagaragaramo.

Nubwo bakomeje kurema agatima abakunzi b’u Burusiya ngo Salah ameze neza, mu minsi yashize byari byakomojweho ko ashobora gukina umukino wa kabiri iyi kipe izakina mu minsi iri imbere.

Gutsindwa uyu mukino bishyize ba Pharaons ku mwanya wa gatatu. Ni ukuvuga ko muri iri tsinda, imbere hari ikipe y’u Burusiya yatsinze ibitego 5 ku busa ikipe ya Arabia Saoudite iri ku mwanya wa nyuma. Uruguay iri ku mwanya wa 2 mu gihe Misiri ari iya 3.

Misiri ifite akazi ko kuzatsinda u Burusiya buri iwabo kugirango yizere kuba yakomeza. Icyo gihe Uruguay izaba yakinnye na Arabia Saoudite, ikipe itanga icyizere gike mu gutsinda. Misiri iramutse itsinze u Burusiya yasabwa no gutsinda Arabia Saoudite.

Iyi kipe yavuzweho cyane ko ishobora kuzakora amateka muri iki gikombe cy’Isi, ihereye ku mukinnyi wayo Salah wagiye witwara neza mu mikino yakinnye n’itsinda iyi kipe irimo.

Ntakirutimana Deus