AS Muhanga itsindiye gukina mu cyiciro cya mbere

Ikipe y’umupira w’amaguru y’Akarere ka Muhanga AS Muhanga itsinze ikipe ya Sorwathe muri 1/2 cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Rwandq ibona itike yo gukina icyiciro cya mbere muri shampiyona y’umwaka utaha w’imikino.

Umukino wahuje aya makipe yombi i Kinihira warangije anganya kimwe kuri kimwe, mu gihe mu waherukaga kubera i Muhanga, AS Muhanga yatsinze Sorwathe 3-0.

Uyu mukino wabaye uyu munsi waranzwe no gusatirana no gutera amashoti maremare ku mpande zombi.

Ikipe ya AS Muhanga na Intare Fc zibonye itike yo gukina umukino wa nyuma w’icyiciro za kabiri. Bivuze ko ikipe zigeze ku mukino wa nyuma ziba zibonye tike izinjiza mu cyiciro cya mbere.

Ntakirutimana Deus