Meya ari mu kaga azizwa guhana gitifu wahemutse

Yanditswe na Deus NTAKIRUTIMANA

 

Meya w’akarere [kagizwe ibanga mu Rwanda] ari mu kaga azira guhana gitifu wakoze amakosa yo kunusura amafaranga y’urugendo yagenewe abanyeshuri bari basoje itorero.

Ibi byatangajwe na Ingabire Marie Immaculee, umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane Transparency International ishami ry’u Rwanda mu kiganiro ubyumva ute cya KT Radio.

Muri iki kiganiro Ingabire yatanze urugero rw’uburyo ubufatanye bushingiye ku makosa (negative solidarity) buri gufata intera, bukagira uruhare mu gutuma umutungo wa leta ukomeza gucungwa nabi n’abakora amakosa bahanwa, ubahannye bikaba byamugiraho ingaruka mbi.

Agira ati ” Mu karere [yirinze gutangaza] habereye urugerero ruciye ingando, abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bagombaga guhabwa amafaranga ibihumbi 7 batashye. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge urugerero rwari rwabereyemo, abaha ibihumbi 5 frw, agakata buri wese bibiri. Ibyo ubwabyo biteye ikimwaro.

Abana barabizi, baratangiye barabivuze tubyinjiyemo. Dutangiye kubyinjiramo no kubikurikirana, gitifu akavuga ngo ni umutahira wamubwiye ngo ayakate.”

Ingabire akomeza avuga ko amafaranga yatanzwe na gitifu ndetse bakanamusinyira ku buryo iby’umutahira atabizi.

Meya na njyanama barabikurikirana basanga niko byagenze. Meya ngo yahise ahamagara gitifu amubwira ko ari ikibazo, amusaba kuyashaka akayishyura. Gitifu ngo arabyemera ariko yanga kuyishyura kubera abamujyaga mu matwi.

Nyuma ngo gitifu yaje guhagarikwa, nyamara ngo yarakoze n’andi makosa arimo gukubita abaturage n’andi yatumye bari baramwimuriye mu mirenge nk’itatu cyangwa ine.

Ihagarikwa ry’uwo gitifu ngo rikomeje guteza ibibazo meya.

Ingabire ati “Ndakubwira uyu munsi twicaye hano muri studio, urebye ibibazo meya afite ko yahagaritse uwo muntu! Arabiterwa na nde? Nyakubahwa minisitiri, arabiterwa n’abantu bakora mu zindi nzego zidafite aho zihuriye na local government (inzego z’ibanze).

Uru ni rumwe mu ngero Ingabire yatanze agaruka ku gushyigikirana gushingiye ku makosa (negative solidarity).

Ati” Wari wabona gitifu bahagarika n’ikibazo gihari kigaragara, ariko uwakwereka inzego yamenyesheje wakumirwa! Wakwibaza aho zihuriye n’iz’ibanze.”

Aho ngo yandikaga yishinganisha. Ariko ngo hari icyababaje Ingabire kurusha ibindi. Ati ” [Abo yamenyesheje] Nta wagiye kureba impamvu uwo muntu(gitifu) yahagaritswe ngo nasanga idafite ishingiro bigire aho bihera, bose gusa batatse (bahindukiranye) meya watinyutse igihangange mwene wabo wa naka… wa mukanaka. Nyakubahwa minisitiri wibihakana birahari.”

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Bwana Johnston Busingye yatangajwe n’iby’iki kibazo avuga ko kitazihanganirwa.

Avuga ko u Rwanda rutuwe na miliyoni zisaga 12, hashobora kuba harimo abica ibintu, banyura mu nzira zitari zo bagakora ibitari byo.

Ati ” Natekereje yuko uza kuvuga uwo muntu, n’uwo murenge ngo tubyumve mu mazina….”

Ingabire avuga ko abivuze yaba ashyize Meya mu kaga kandi n’ako arimo katamworoheye.

Busingye ati ” Nta meya ushobora gushyirwa mu kaga, nta muyobozi ushobora gushyirwa mu kaga nuko arimo akora akazi ke neza. Byaba bivuga ngo igihugu twubaka, igihugu twubatse kugeza ubu, leta yacu noneho yatsinzwe n’abo bagizi ba nabi.

Ingabire ati “Mana ishobora byose…. ”

Busingye yungamo ko hashobora kubaho abantu bagira nabi harimo abari muri gereza bakabakaba ibihumbi 70, abahanwa, abavanwa mu mirimo, arijo ngo ntiyakwemera ko ubu muri iki gihugu adakora ibyo agomba gukora ngo atagerwaho n’ingaruka akabura n’umutabara, kandi ngo igihugu kigomba kurangwa n’uko ukora neza atabizira, kandi ngo birahari.

Ati ” Umuntu wakora ikintu kizima akakizira kubera ko bamuzengurutse,  bamuviriyeho inda imwe, rwose nakwifuza kumumenya nanjye nagira uruhare mu kumurenganura. Nagirango mvuge ko igikwiye gushoboka ni uko ikintu ukora, wemera ko ari cyo kizima ukwiye gukora, muri iki gihugu ntabwo ushobora kugikora ngo ubizire ubure ugutabara. Ariko uzabikora ngo ni uko babimutegetse uwo azaba ari uwagize nabi hiyongereyeho uwabimutegetse.”

Ingabire yamubwiye ko aza kumuha amazina yaho byabereye. Umunyamakuru Niwemwiza Anne Marie wari uyoboye iki kiganiro yahise abwira Busingye ko Ingabire namara kumubwira uwo muyobozi ubwo bamutabara.

Perezida Paul Kagame akunze kumvikana kenshi yihanangiriza abagira ubufatanye bushingiye ku makosa.

Loading