Ingabire ati “Meya ari mu kaga azira guhana gitifu”, ni nde?

Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane Transparency International ishami ry’u Rwanda (TI-RW) Ingabire Marie Immaculée yaraye avuze ko meya [yirinze gutangaza] ari mu kaga azira kwirukana umuyobozi wakosheje.

Ingabire yabitangaje mu kiganiro ubyumva ute cya KT Radio. Yagarutse kuri iki kibazo ariko yongeraho ko umuyobozi amugize ibanga kuko ngo kumuvuga ni ukumukururira akandi kaga ngo n’ako arimo katamworoheye.

Yagaragaje ikibazo
Ingabire yagize ati ” Mu karere [yirinze gutangaza] habereye urugerero ruciye ingando, abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bagombaga guhabwa amafaranga ibihumbi 7 batashye. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge urugerero rwari rwabereyemo, abaha ibihumbi 5, agakata buri wese bibiri. Ibyo ubwabyo biteye ikimwaro.

Abana barabizi, baratangiye barabivuze tubyinjiyemo. Dutangiye kubyinjiramo no kubikurikirana, gitifu akavuga ngo ni umutahira wamubwiye ngo ayakate.”

Ingabire akomeza avuga ko amafaranga yatanzwe na gitifu ndetse bakanamusinyira ku buryo iby’umutahira atabizi.

Meya na njyanama barabikurikirana basanga niko byagenze. Meya ngo yahise ahamagara gitifu amubwira ko ari ikibazo, amusaba kuyashaka akayishyura. Gitifu ngo yarabyemeraga ariko yanga kuyishyura kubera abamujyaga mu matwi.

Nyuma ngo gitifu yaje guhagarikwa, nyamara ngo yarakoze n’andi makosa arimo gukubita abaturage n’andi yatumye bari baramwimuriye mu mirenge nk’itatu cyangwa ine.

Ihagarikwa ry’uwo gitifu ngo rikomeje guteza ibibazo meya

Ingabire ati “Ndakubwira uyu munsi twicaye hano muri studio, urebye ibibazo meya afite ko yahagaritse uwo muntu! Arabiterwa na nde? Nyakubahwa minisitiri, arabiterwa n’abantu bakora mu zindi nzego zidafite aho zihuriye na local government (inzego z’ibanze).

Intumwa nkuru ya Leta ntibyumva

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta Bwana Busingye Johnston wari muri icyo kiganiro yasabye Ingabire kuvuga ako karere, ariko akomeza kubigira ibanga.

Busingye avuga ko bidashoboka ati “Nta meya ushobora gushyirwa mu kaga, nta muyobozi ushobora gushyirwa mu kaga nuko arimo akora akazi ke neza. Byaba bivuga ngo igihugu twubaka, igihugu twubatse kugeza ubu, leta yacu noneho yatsinzwe n’abo bagizi ba nabi.

Ingabire ati “Mana ishobora byose…. ”

Busingye yungamo ko hashobora kubaho abantu bagira nabi harimo abari muri gereza bakabakaba ibihumbi 70, abahanwa, abavanwa mu mirimo, ariko ngo ntiyakwemera ko ubu muri iki gihugu adakora ibyo agomba gukora ngo atagerwaho n’ingaruka akabura n’umutabara, kandi ngo igihugu kigomba kurangwa n’uko ukora neza atabizira, kandi ngo birahari.

Ati ” Umuntu wakora ikintu kizima akakizira kubera ko bamuzengurutse,  bamuviriyeho inda imwe, rwose nakwifuza kumumenya nanjye nagira uruhare mu kumurenganura. Nagirango mvuge ko igikwiye gushoboka ni uko ikintu ukora, wemera ko ari cyo kizima ukwiye gukora, muri iki gihugu ntabwo ushobora kugikora ngo ubizire ubure ugutabara. Ariko uzabikora ngo ni uko babimutegetse uwo azaba ari uwagize nabi hiyongereyeho uwabimutegetse.”

Akarere kavugwa ni akahe? Abavugwa ni bande?

Ingabire yabwiye Minisitiri Busingye ko yirinda gutangaza ako karere mu gihe Busingye we yamusabaga kugatangaza. Mu ishakisha The Source Post yakoze yasanze akarere kigeze kwirukanwamo gitifu w’umurenge azira kunyereza amafaranga yari agenewe intore ari aka Nyanza. Byabaye kuwa 15 Kamena 2020, aho Nsengiyumva Alfred wayoboraga umurenge wa Ntyazo yirukanwe azira ibyaha bikomeye nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’ako karere Ntazinda Erasme.

Nsengiyumva yavuzweho kunyereza amafaranga ibihumbi 598 Frw yari agenewe izo ntore zari zivuye ku rugerero ruciye ingando. Ni icyaha akekwaho gukorera mu murenge wa Mukingo aho yayoboraga mbere yo kujya muri Ntyazo yari amazeho amezi make.

Intore nizo zagaragaje ikibazo ko zahawe amafaranga make, nyamara muri raporo yakozwe na Nsengiyumva akayiha Meya yaragaragazaga ko amafaranga yose yatanzwe uko yakabaye. Ni muri urwo rwego Nsengiyumva yari akurikiranweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa leta n’icy’inyandiko mpimbano nkuko byasohotse mu kinyamakuru Umuseke.

Uwirukanwe yavuze ko azira Meya wa Nyanza ngo “umugendaho” kuko ngo yari aherutse gufungwa ari we azira. Nsengiyumva yirukanwe na komite nyobozi y’akarere, atabwa muri yombi nyuma afungurwa by’agateganyo.

Nsengiyumva yongeraho ko yagambaniwe akirukanwa kubera amatiku asanzwe mu karere ka Nyanza ati “… icyo nirukaniwe ni ikirego kiri mu nkiko. Twari kureka inkiko zikabanza zikazagifataho umwanzuro, kuko narafunzwe mfatwa kuwa 28 Gicurasi 2020, mfungurwa kuwa 9 Kamena 2020, kuko ubushinjacyaha hari impamvu nyinshi bwabonye zishobora gutuma mburana ndi hanze kandi n’iperereza ryari rigikomeje.”

Perezida Paul Kagame akunze kumvikana kenshi yihanangiriza abayobozi bagira ubufatanye bushingiye ku makosa. Mu nama Nkuru y’Umuryango RPF Inkotanyi yateranye tariki 21 Ukuboza 2019 yagize ati “Umuntu agakora ikidakwiye, hari undi umuri iruhande amureba ntashobore kumubwira ati sigaho ntabwo ari ko bigenda; kandi ingaruka yabyo ntabwo ari ku muntu umwe gusa, iri ku bandi Banyarwanda benshi batazi ibyo uri gukora….[guhishira ukora ikibi]Uko wakireba kose ntabwo bikwiriye, kandi wowe ntabwo wakwicara inyuma ngo uvuge uti njye ndi umwere, njye ibyo bazambaza bazasanga ndi umwere, ntabwo uri umwere kubera ko wacecetse. Ntabwo waba umwere uceceka ukabona ibibi bikorwa, iyo ucecetse uba uri nka wa wundi, iyo ucecetse abiba bakiba, abica bakica ubareba, abajya kurobanura ku kazi agashyiraho inshuti ze ugaceceka, ntabwo uri umwere,uri nk’abo. Icyo utinya ni iki? Ubwoba ni iki? Abantu barahugutse batanga ubuzima bwabo none ngo umujura arakureba nabi?”

Hejuru ku ifoto: Ifoto ikomoza ku muyobozi w’akarere arahira mbere yo gutangira imirimo.

Loading