Icyaha cya ruswa cyashyizwe mu bidasaza kandi by’ubugome

Inteko Nshingamategeko mu Rwanda yatoye itegeko ry’uko icyaha cya ruswa ari icyaha kidasaza kandi cy’ubugome,kurya ruswa byari bisanzwe ari icyaha, ariko cyahawe ubu bukana.

Ni ingingo yatowe ku wa Gatatu tariki ya 30 Gicurasi 2018 n’inteko rusange y’abadepite.

Ibi bivuze ko uwafatiwe muri iki cyaha azajya abura uburenganzira bwose budahabwa uwahamijwe icyaha cy’ubugome.

Mu Rwanda ibyaha by’ubugome bituma adatora cyangwa ngo atore. Aba yibujije kandi n’ubundi burenganzira butandukanye.

Muri 2018, Umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, Transparency international ishami ry’u Rwanda Apollinaire Mupiganyi yavuze ko miliyari zisaga 35 z’amafaranga y’u Rwanda zatanzwe mu bikorwa bya ruswa mu mwaka wa 2017, asaba ko gomba gukomeza kurwanywa. Yagize ati, “Byibuze miliyari 35 nizo zagiye hagati y’uwatse cyangwa uwatanze ruswa, ayo ni amafaranga menshi cyane nk’uko twabigaragaje hari gahunda nyinshi igihugu cyakwiye kuba cyageraho. Mu mwaka wa 2017 mu gipimo twashyize ahagaragara byibuza ibihumbi 36 byatanzwe na miliyoni imwe na 600 urumvako umukene atabona service.”

U Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu mu bihugu birimo ruswa nke byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ruwuhuriyeho na Cape verde, mu gihe igihugu cya mbere ari Botswana ikurikirwa n’ibirwa bya Seychelles, ariko u Rwanda rukaba urwa mbere mu bihugu bigize umuryango wa Afrika y’iburasirazuba.

Ntakirutimana Deus