Kurya amagi menshi bishobora gutera indwara, ni yihe ngano yemewe?

Abahanga mu by’ubuzima bwa muntu bavuga ko kurya amagi ubifatana n’ andi mafunguro bishobora gufasha umubiri kugeza ku byo ukeneye kugira ngo ugire ubuzima bwiza.

Ubushakashatsi bwerekana ko kwongera igi rimwe muri salade byongereza urugero rwa vitamin E muntu akuramo.

Hagati aho, abahangga bamaze igihe kitari gito biga ku bijyanye niba kurya amagi nta ngaruka bishobora kugira ku buzima.

Igisubizo cy’icyo kibazo cyatangajwe mu kinyamakuru cyo muri Amerika cyandikwamo iby’ubuzima (JAMA).

Igi mu mukate

Amagi ku mafunguro

Ibyo biterwa n’urugero runini cyane rw’ibinure bita kolesteroli bisanzwe biri mu muhondo w’igi.

Igi rimwe rishobora kugira urugero rwa miligrama 185 za kolesteroli nk’uko bivugwa n’urwego rw’ubuhinzi muri Amerika.

Urwo rugero rusumba igice cy’urugero rwa kolesterol umuntu yemerewe gufungura ku munsi, arirwo miligramu 300, rwemewe n’ishami rya Loni rishinzwe ubuzima (OMS).

Igi rikaranzwe

Simbwiye abantu ngo bakure amagi ku rutonde rw’imfungurwa zabo, ndabahanura gusa kutarenza urugero

Imibare iherutse gutangazwa, yerekana ko kuva mu mwaka wa 2015 Amerika ari igihugu cya gatanu kirya amagi menshi ku isi – aho umuntu umwe arya 252 ku mwaka.

Iyo mibare yerekana ko icyo gihugu gifite ingorane ziva ku ndwara z’umutima, aho zituma impfu zizamuka ku kigero cya 20 % .

Ni amagi angahe wafungura?

Umwe mu bakoze ubwo bushakashatsi akaba n’umuhanga mu by’imiti kuri kaminuza Northwestern University, Norrina Allen, avuga ko ibyiza umuntu adakwiye kurenza amagi atatu mu cyumweru.

Agira inama abakunda kuyarya ko bajya bibanda ku mweru waryo.

Amagi atetse
Abantu bagirwa inama yo kwibanda ku mweru w’igi

Ati: “Simbwiye abantu ngo bakure amagi ku rutonde rw’ibyo barya, ndabagira inama gusa yo kutarenza urugero”.

Ubwo bushakashatsi bwatangajwe mu ntangiriro z’uno mwaka bwakozwe n’abahanga ku bantu ibihumbi 30 mu gihe cy’imyaka 17.

Basanze ko kurya igi rirenze rimwe ku munsi, n’iyo warenzaho igice cyaryo, bishobora gutuma umuntu afatwa n’indwara z’umutima, ziganisha ku rupfu.

Allen agira ati: “Twasanze kurya igi rirenze rimwe, n’iyo warenzaho igice cyaryo, iminsi yose bishobora gutuma umuntu arwara indwara z’umutima ku kigero cya (6%)”.

Ubushakashatsi bwo mu bihe byashize butandukanye n’ubu bushya.

Ubu bushakashatsi bushya butandukanye n’ubwari bumaze gukorwa bwerekana ko nta sano riri hagati y’indwara z’umutima no kurya amagi.

Hagati aho, Allen avuga ko ubwo bushakashatsi bwa mbere bwakorewe  ku bantu bake cyane kandi butafashe umwanya ukwiye wo gukurikirana abarya amagi.

Abashakashatsi babukoze bemera ko hashobora kuba harabaye amakosa ku byo bakoze.

Hagati aho, icunyunyu ca Chlore kiri mu magi gishobora kudukingira indwara ya Alzheimer

Amagi ikiribwa cyiza ariko gikwiye kwitonderwa

Isano riri hagati yo kurya amagi n’indwara z’umutima

Ubushakashatsi bwa JAMA bwibanze ku byakozwe ku maperereza yakozwe inshuro esheshatu ku bantu 30.000 bakoreshejwe muri ubwo bushakashatsi.

Abashakashatsi bageze ku cyegeranyo kivuga ko kurya miligramu 300 za kolesteroli buri munsi bituma umuntu ashobora kwandura indwara z’umutima ku kigero cya 17% , n’impfu ku kigero cya 18%.

Igi ry'umulete
Igi ry’umulete

Ibyo byago bishobora kwiyongera cyane bivuye ku gufungura amagi, aho abahanga bavuga ko kurya amagi atatu cyanhwa ane ku munsi bishobora gutuma umuntu yandura indwara z’umutima ku kigero cya 6%, kandi ku kigero cya 8% agashobora gupfa hakiri kare.

Ubwo bushakashatsi bwerekana ko ibyo bidatetwa n’imyaka umuntu afite, ingufu ze, kunywa itabi cyangwa amaraso ye.

Norrina Allen ati: “Ubushakashatsi bwacu bwerekana ko, iyo abantu babiri bariye ibiryo bagatandukanira ku kurya amagi gusa, urya muntu arya amagi menshi ni we ushobora guhura n’ibibazo by’indwara z’umutima ku rugero runini”.

BBC