Ishyaka Green Party ryirukanye abarwanashyaka baryo babiri ‘ribashinja imigambi mibisha’

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije[Democratic Green Party of Rwanda-DGPR] ryirukanye abayoboke baryo babiri bari no mu bayobozi baryo mu nzego zitandukanye, nyuma yo gushinjwa ibirimo gucura imigambi mibisha, gushaka gusenya ishyaka, kurigonganisha n’inzego za leta n’ibindi.

Itangazo ryashyizwe ahabona n’iri shyaka ryashyizweho umukono na Perezida waryo Dr.Frank HABINEZA [Depite] kuwa 24 Ukwakira 2021, rigira riti:

Komite Nyobozi Nshingwabikora y’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), nyuma yo kugirwa Inama na Komite Nkemurampaka y’Ishyaka, kuwa 24 Ukwakira 2021, ku bijyanye n’imyitwarire mibi yagiye iranga bamwe mu barwanashyaka bayo bagizwe na Bwana Tuyishime Jean Deogratious na Bwana Mutabazi Ferdinand, aho byagaragaye ko bafite imigambi mibisha kandi y’ubugambanyi yo gusenya Ishyaka barisenyera mu ryo benda gushinga bavuga ko babiterwamo inkunga n’abari hanze y’igihugu, kandi byagaragaye ko bamaze igihe bakangurira bamwe mu bayobozi b’Ishyaka gufatanya nabo muri uwo mugambi mubisha.

Rikomeza rigira riti “Byakomeje kugaragagara ko nta bunyangamugayo bwabaranze cyangwa indangagaciro z’Ishyaka ndetse no kunyuranya n’amategeko y’Ishyaka ndetse n’itegeko rigenga imyitwarire y’abanyapolitike n’imitwe ya politike mu Rwanda, bwafashe icyemezo cyo kwirukana burundu muI shyaka abo bavuzwe haruguru.

Ryungamo riti “Twabibutsa ko Bwana TUYISHIME Jean Deogratious, yakuwe kuri liste ya burundu y’abakandida b’Ishyaka mu matora yabagize Inteko Nshingamategeko [Parliamentary candidates], nyuma y’uko Komisiyo y’igihugu y’ Amatora yeretse abayobozi b’Ishyaka ’dossier’ y’urubanza abaturage batandukanye bari baramurezemo ku byaha by’ubwambuzi, kubura ubunyangamugayo, no kutubaha amategeko. Nyuma yibwo yemeye kwandikira Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, akuramo kandidature ye umunsi umwe mbere y’amatora y’abadepite.

Na none twabibutsa ko Bwana Mutabazi Ferdinand, utuye mu Karere ka Ruhango, mu ntangiriro z’uyu mwaka, y’iburishije irengero nyuma yo kutishyura imyenda yari abereyemo muramu we, akaba yarashakaga kubihindura ibibazo bya politike bigaragare ko ari inzego z’umutekano zabikoze noneho agonganishe Ishyaka DGPR n’Inzego za Leta.

Ubuyobozi bukuru bw’Ishyaka DGPR buramenyesha abatura-Rwanda bose ko  Bwana Tuyishime Jean Deogratious na Bwana Mutabazi Ferdinand batanakiri no mu myanya y’ubuyobozi bari barimo.”

Amategeko ngenga y’iri shyaka yasohotse mu igazeti ya leta no ᵒ 31 yo kuwa 04/08/2014, mu ngingo ya munani igena ko kuva mu Ishyaka DGPR biterwa no gusezera cyangwa gusezererwa hakoreshejwe inyandiko. Hasezererwa umuyoboke utubahiriza politiki, amategeko n’amabwiriza y‟ishyaka DGPR.

Icyemezo cyo gusezerera umuyoboke gifatwa by’agateganyo n’urwego rwa Biro Politiki mu Karere abarizwamo. Gusezerera bikemezwa burundu na 2/3 by’abagize Biro Politiki. Icyemezo cyanyuma gifatwa na Komite Nyobozi y‟Igihugu.

Ingingo ya 37 ivuga ku bihano biteganyijwe ku bayoboke b’iri shyaka mu gihe batandukiriye birimo
a) Kwihanangirizwa mu magambo;
b) Kwihanangirizwa mu nyandiko;
c) Guhagarikwa by‟agateganyo;

Ku bijyanye no gusezererwa mu Ishyaka, icyo gihano cyemezwa na Biro Politiki mu itora rikozwe mu ibanga kandi ryanditse cyemejwe n’amajwi angana na 2/3 by’abanyamuryango. Nta gihano kigenerwa umuyoboke w’Ishyaka atabanje guhabwa uburyo bwo kwiregura. Nyamara iyo Ishyaka ribangamiwe, Perezida amaze kubijyaho inama n’abagize Komite Nyobozi y’Igihugu ashobora guhagarika by’agateganyo uregwa kandi akabimenyesha urwego rwisumbuye mu gihe cy’iminsi irindwi, cyangwa se akabimenyesha Komite itsura ubumwe ishinzwe kugenzura imyifatire y’abayoboke, nayo igahita yemeza, igabanya cyangwa isesa igihano mu gihe cy’iminsi 30.

Uwahawe igihano ashobora kujuririra mu rwego rwisumbuye. Uburyo bwo gutanga ibihano no kubishyira mu bikorwa bigenwa n’amategeko ngenga mikorere y’Ishyaka.

Green Party ni rimwe mu mashyaka yemewe akorera mu Rwanda, rifite abadepite babiri mu nteko ishinga amategeko ndetse n’umusenateri umwe. Iri shyaka riri mu ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe gukorera mu Rwanda [NFPO] ryashinzwe mu 2009, riza kwandikwa mu 2013.