Korea ya Ruguru yatangaje ko ishobora gutera ibisasu aho ariho hose muri Amerika

Korea ya Ruguru ivuga ko yashoboye kurasa kure igisasu yakoze gishobora kurasa ahari ho hose ku butaka bwa Amerika.

Iki gihugu ngo gishoboye kugera kure ku byo cyashakaga  cyo kuba igihugu gifite intwaro z’uburozi Icyo gisasu bise Hwasong-15, bavuga ko  aricyo gifite ingufu nyinshi bateye mu mazi y’u Buyapani ariko cyaciye mu kirere kure cyane kuruta ibindi bisasu iki gihugu gifite.

Ikigo gishinzwe gutangaza amakuru muri iki gihugu KCNA cyavuze ko icyo gisasu  cyaciye mu kirere ku birometero 4.475 kigenda ibindi bishyika 950 mu minota 53 nkuko bigaragara mu nkuru ya BBC.

KCNA ivuga kandi ko perezida wa Korea ya ruguru yari yagiye kuraba uburyo icyo gisasu giterwa yatangaje “n’ibyishimo byinshi” ko ubu tugeze ku ndoto zacu twari tumaranye imyaka myinshi zo kuba igihugu gifite intwaro z’uburozi.

Ntakirutimana Deus