Gasabo: Haguruka yafashije umuturage gusubizwa abana, imitungo n’uburenganzira bwe

Umuturage witwa Uzamukunda Caritas , utuye mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo, aragira inama bagenzi be bafite ibibazo byabarenze kwegera umuryango uharanira kwimakaza uburenganzira bwa muntu Haguruka, bakawugezaho ibibazo byabo ukabasha kubikemura nkuko ngo wamufashije ibye bigakemurwa agasubizwa uburenganzira bwe.

Yabitangarije mu nteko y’abaturage b’akabagari ka Mbandazi, mu murenge wa Rusororo ho mu karere ka Gasabo, ku wa Kabiri tariki ya 28 Ugushyingo 2017, aho umuryango Haguruka wari wagiye kunganira mu butabera, abakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina.

Uzamukunda ufite abana 6 yagaragaje uburyo  Haguruka yamufashije kubasubirana nyuma yuko yari yarabambuweho uburenganzira, amaze imyaka 5 atababona kuko babanaga na se mu yahoze ari iNtara ya Nyagatare, aho yari yarashatse. Ubwo yatandukanaga n’umugabo we yagiye gucumbika i Nyamirambo abura gutyo uburenganzira ku bana be.

Yaje kugirwa inama n’umugore baro bahuye, ko yakwiyambaza umuryango Haguruka. Yaje kuwiyambaza maze umufasha kubona uburenganzira ku muryango we. Mu magambo ye ati “ Ngezeyo rwose Haguruka yampaye ubufasha bushoboka, bufatika njyewe nkaba ndi umugenerwabikowa wayo.”

Uyu muryango ngo wamukurikiraniye iki kibazo , aza no gusubizwa abana be uko ari 6 ndetse n’isambu ifite ubuso bwa hegitari 6 yari yarambuwe n’uwo mugabo.

Ikindi yamufashijemo ni ukongera kubakwirwa inzu ye yari afite I Rusororo ariko nyuma ikaza gusenywa. Ati “Haguruka yinjiye mu rubanza iregera uburenganzira bwo kugirango nsubizwe imitungo yanjye n’inzu, inzu dore ngiyi niyo ntuyemo n’abana banjye uko ari 6, ibyo byose mbikesha umuryango Haguruka.”

Uzamukunda avuga ko yakorerwaga ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryasaga n’irimugira incike kandi yarabyaye. Ubu ngo ryararangiye abayeho neza we n’abana be batandatu barimo abiga muri kaminuza, abato babiri bakaba barahuye ku munsi yatangagaho ubu buhamya, bishimye kuko ngo bari bavuye gukora ikizamini cya leta gisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye(Tronc Commun).

Gusubizwa ibyo yari yarambuwe birimo abana n’inzu, ndetse no kugirwa inama byatumye aba umugore uva hasi agakora, ku buryo ngo abasha gushaka amafaranga agera ku bihumbi 400 yo kurihirira abana be.

Umuyobozi wa Haguruka ku rwego rw’Igihugu, Me Munyankindi Monique avuga ko uyu muryango ugenda utanga ubufasha mu by’amategeko hirya no hino mu gihugi.

Atanga urugero rwa Uzamukunda wasubijwe uburenganzira bwe bwo kubonana n’abana be ndetse nabo ngo bahohoterwaga kuko babanaga na se yarababujije uburenganzira bwabo bwo guhura na nyina.

Ati “Hari ingero zagiye zibaho abana bahabwa uburenganzira bwabo, hari nk’uyu mubyeyi mwasanze ahangaha……nyuma yo kuza akagaragaza uburyo abana babayeho nabi aho babanaga na se, Haguruka yafashe inzira ijya mu mategeko, ba bana basubizwa nyina  ubu bari kumwe na nyina. Abafite ibibazo tubakorera ubuvuzigi mu nzego bwite za leta, bajya no mu nkiko tukabaha ababunganira.”

Umuyobozi ushinzwe uburinganire n’ubwuzuzanye mu karere ka Gasabo, Uwamahoro Jeannette Daria, avuga ko ubufasha bwa Haguruka mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari ingenzi ahereye ku rugero rwa Uzamukunda n’abandi batandukanye bayigana ikabafasha.

Muri iyi minsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Umuryango Haguruka wiyemeje gufasha abaturage bo mu mirenge ta Rusororo Bumbogo na Ndera ibaha ubufasha mu by’amategeko. Umuyobozi w’uyu muryango avuga ko ibibazo bazahabona bazabikorera ubuvugizi no kubaha ubwunganizi mu mategeko, bakazabafasha no kurangiza imanza.

Polisi itangaza ko hagati ya Mutarama n’Ukwakira 2017, akarere ka Gasabo ariko kaje imbere mu kugaragaramo ibyaha byinshi bishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Gukubita no gukomeretsa byabaye 43, gusambanya abagore n’abakobwa ku gahato 18, ubwicanyi bwakozwe bugera kuri  20, ababyeyi biyiciye abana ni 3, abakuyemo inda ku bushake 14, abasambanyije abakuru ni 3, ubushoreke bwagaragaye ni 3 mu gihe guhoza ku nkeke hagaragaye ibibazo bigera kuri 80.

 

Ntakirutimana Deus