Kigali: Polisi yarashe umwe mu bakekwaho guhohotera umugore wagaragaye muri videwo(Yavuguruwe)

Abagabo 2 bakekwaho gukubita no kwiba umugore wagaragaye muri videwo imaze iminsi ihererekanywa, umwe yatawe muri yombi undi araraswa arapfa.

Mu kiganiro na RIB, Umuvugizi wayo Umuhoza Marie Michelle yabwiye The Source Post ko yari mu nama ariko agiye gukurikirana ayo makuru. Ejo hashize yatangaje ko bari gushakishwa.

Amashusho yafashwe na camera zicunga umutekano (Closed-circuit television camera, CCTv Camera) ku muhanda uva ku Gisimenti ugana kuri Stade Amahoro, i Remera, imbere neza y’umuryango winjira muri Petit Stade, agaragaza abasore babiri bakurikira umugore ucuruza Me2U wambaye umwenda wa sosiyete ya MTN, bakamugeza mu gikari bakamuniga, iyi video yavugishije abantu bibaza ku kamaro ka CCTV Camera.

Mu itangazo ryashyizwe ahabona na polisi rigaragaza ko umwe mu bavugwaga yapfuye.

Rigira riti”Turamenyesha ko ku bufatanye na RIB_Rw twataye muri yombi Irakoze Emmanuel naho mugenzi we Irumva Elias yarashwe arapfa ubwo yarwanyaga inzego z’umutekano igihe yafatwaga. Aba bombi bakubise ndetse bambura Tuyisenge Jeannette, i Remera ku wa 23 Gashyantare, 2020.”

Ntakirutimana Deus