Kenyatta ntiyarebeye izuba abo mu butabera batumye ataba perezida ku gihe

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yasohoye urutonde rw’abagize Guverinoma nshya, Yagumishijemo benshi mu bari basanzwe bari mu yo ari guhindura, ariko yashyizemo n’abashya bazanye amaraso mashya mu migambi ye.

Kugeza ubu yashyize ahabona amazina y’abaminisitiri 9 gusa, yavuze ko azuzuza uru rutonde mu minsi iri imbere.

Mu bashya binjiye, harimo umuyobozi w’ urwego rw’ubushinjacyaha, umusenateri hamwe n’uyoboye imwe mu ntara zigize iki gihugu.  Kenyattayari yavuze ko atishimiye ibyakozwe n’ubutabera bw’iki gihugu cyane, Urukiko rw’Ikirenga rwagize imfabusa amatora komisiyo iyashinzwe yari yatangarijemo ko yatsinzemo  Raila Odinga bari bahanganye. Muri uru rwego yahinduye ushinzwe ubushinjacyaha. Gusa nta mpinduka yakoze muri uru rukiko, ariko ashobora kuzikora igihe abishakiye, dore ko abyemererwa n’Itegeko Nshinga ry’iki gihugu.

Abaminisitiri batahinduwe ni uw’ikigega cya leta Henry Rotich, uw’ubutegetsi bw’igihugu Fred Matiangi hamwe n’ushinzwe ubwikorezi bw’abantu n’ibintu James Macharia.

Abandi bagumye mu myanya yabo harimo ushinzwe ingufu hamwe n’ushinzwe itumanako mu biro bya Perezida.

Kenyatta yagenye n’abayobora ibigo bikomeye byabwa leta hamwe n’abo mu nzego zishinzwe umutekano.

Itegeko nshinga rya Kenya rigena ko inama y’abaminisitiri igirwa n’abari hagati ya 14 na 22.

Fatanya n’abandi kubasangiza amakuru yacu, isoko y’amakuru n’ubumenyi, Thesourcepost.com