Kamonyi: Umumotari n’umusekirite ‘bahaye ruswa umupolisikazi” basabiwe gufungwa by’agateganyo

Ku wa 17/8/2021, Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge rwaburanishije ibijyanye n’ icyemezo gisaba gufunga by’agateganyo iminsi 30 abamotari babiri barimo umusecurité w’abamotari n’umumotari usanzwe, icyo cyemezo kikaba cyasabwe n’Ubushinjacyaha mu gihe bugikora iperereza ku cyaha cyo gutanga ruswa abo bamotari bakekwaho. 

ku itariki ya 03/08/2021, ahakorera polisi yo mu muhanda, mu Mudugudu wa Rubumba, Akagali ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi, mu Ntara y’Amajyepfo, Ku bufatanye bwa Police na RIB, hafashwe umugabo w’imyaka 27 y’amavuko, afatanwa amafaranga ibihumbi mirongo itanu (50.000frs) ayahereje umupolisikazi yari asanze mu biro ngo ayamuhere umuyobozi we nkuko The Source Post ibikesha Ubushinjacyaha.

Ayo mafaranga uregwa akaba yari ayazaniye ushinzwe  Traffic Police Kamonyi, kugira ngo abone moto yari yafashwe kubera amadeni yari irimo y’amande, uwari uyazaniwe akaba yarahise atanga amakuru ko hari umuntu umuhamagaye amubwira ko amuzaniye ruswa, nibwo uregwa yahitaga afatwa.
Uregwa akaba yarabanje gushyira amafaranga ibihumbi mirongo itatu (30.000 frw) umusekirite w’abamotari kugira ngo amuvuganire moto irekurwe, uwo musekirite bumvikana ko aza kumwongera andi mafaranga ibihumbi makumyabiri (20.000 frw) moto imaze kurekurwa, anamubwira gushyira ushinzwe traffic ibihumbi mirongo itanu (50.000 frw), afatwa ayahaye umupolisikazi yari asanze mu biro.

Icyaha bakekwaho giteganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko n°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Iyo ngingo ikaba iteganya igifungo kirenze imyaka itanu  ariko kitarenze imyaka irindwi  n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu  z’agaciro k’indonke yatanzwe. Icyemezo ku ifungwa ry’agateganyo kikaba kizasomwa ku  wa 19/8/2018.