Habineza Joseph yitabye Imana

Joseph Habineza wabaye Minisitiri na ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria yitabye Imana.

The Source Post yamenye iby’ayo makuru ibikesha bamwe mu baba hafi y’umuryango we.

Ayo makuru akomeza avuga ko yaguye i Nairobi muri Kenya.

Uyu mugabo wabaye Minisitiri wa Siporo n’urubyiruko, wanabaye umwe mu baminisitiri bakundwaga n’abantu benshi mu Rwanda akazi aheruka ni ako kuba umuyobozi wa Radiant Yacu Ltd .

Aganira na Ukwezi tv mu bihe bishize yavuze ko yahereye hasi akora akazi ko kubarura imodoka zihita mu mihanda.

Agira ati “Akazi ka mbere nakoze ni ukubarura imodoka ku muhanda”. avuga ko se ari yari umuntu udakunda umwana uteta, utita ku nshingano. “Tukiza muri vaccance akareba mu nshuti ze , abana mubampere akazi, ko dufite akazi se gaciriritse ? Ni ako ngako nshaka ko ajya gukora kugira ngo utangire umenye ko za nkweto bakugurira na bya biryo urya utangire umenye ko biva mu cyuya wabize”.

Akazi ko kubarura imodoka Habineza yagakoze muri BNEP, Bureau National d’ Etudes de la Projet, ikigo cyari gishinzwe kwagura imihanda, icyo gihe bashakaga kumenya umubare w’ imodoka zigendaga muri Kigali.

Habineza wigaga mu mashuri yisumbuye yicaraga hafi ya Rond Point nini yo mu mujyi wa Kigali uko imodoka itambutse agaca agakato nk’ ubarura amajwi saa kumi n’ imwe agataha, bwacya mu gitondo agaca ku biro akabereka umubare w’ imodoka yabaze ejo, agasubira ku kazi bityo bityo.

Habineza yiga mu mashuri yisumbuye yakinaga Volley Ball kuva mu mwaka wa 2 kugeza arangije amashuri yisumbuye. Mbere y’uko akomeza muri Kaminuza yakoze muri Electrogaz ari aide comptable akaba n’ umukinnyi w’ikipe ya Electrogaz.

Icyo gihe yakoreraga ahari Simba mu mujyi wa Kigali, hari sitasiyo ya Electrogaz. Ati “Ndi aide comptable niho nakoreraga mu gitondo tugakora nimugoroba nkajya mu myitozo ku Kimisagara”.

Joe Habineza yagiye kwiga Kaminuza mu Bufaransa agaruka ahita abona akazi muri Bralirwa, kuva icyo gihe mu myaka 30 kugeza ubu akora imirimo yo ku rwego rwo hejuru gusa.

Amb. Joseph Habineza yabaye yabaye Minisitiri, aba Ambasaderi, acuruza amakaroni.