Kamonyi: Ubukene butuma abasigajwe inyuma n’amateka batabona amakuru yo kwirinda COVID-19

Imiryango 137 y’abasigajwe inyuma n’amateka bo mu kagari ka Kagina mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi ivuga ko ibangamiwe no kutagira uburyo bwatuma bamenya amakuru yatuma birinda icyorezo COVID-19 cyugarije Isi muri iyi minsi.

Iyo miryango isanga kuba idafite amakuru kuri icyo cyorezo, ari bimwe mu bigaragaza ko uburenganzira bwabo ku buzima[ kubona amakuru abafasha kwirinda] butarimo kubahirizwa, bityo igasaba ko bwakubahirizwa.

Igizwe n’abantu basaga 700 basa n’abatuye hamwe muri aka kagari ka Kagina, ntibafite radiyo, televiziyo ndetse na telefoni zigezweho zabafasha kubona amakuru yo kwirinda iki cyorezo, ngo bitewe nuko nta bushobozi bafite, kuko ngo inkono babumba, iyo bazigurishije baguramo ibiribwa nabyo bavuga ko bitababumba.

Bamwe mu bafite agatege bavuga ko hari igihe bajya kuvumba aya makuru ku baturanyi babo, nyamara nabwo bitemewe kuko mu Rwanda hari gahunda ya guma mu rugo, itegeka ko buri muturage aguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

Uwitwa Gasigwa Omar  avuga ko yigeze kumva abantu mu nzira baganira ko COVID-19, ari indwara mbi, yandura vuba ikica abantu bose adatoranya, ariko ngo nta makuru ahagije afite ku buryo yabasha kuyirinda, kuko aba atanabonye amakuru ahagije kuri icyo cyorezo, kuko nta radiyo cyangwa televiziyo bafite mu rugo ngo bumvireho amakuru.

Kutabona amakuru kubera ubushobozi, ni ikibazo ahuriyeho na Mukarutezi Tereziya, w’imyaka 66 y’amavuko uvuga ko yumva amakuru avugwa n’abantu ku buryo bashobora no kumubwiramo ay’ibihuha yamugiraho izindi ngaruka.

Agira ati“ Nkanjye mba ndi mu rugo, amakuru tuyabwirwa n’aba babasha kugenda hirya no hino. Nta radiyo ngira, nta televiziyo, cyakora hari nubwo nk’abo bayobozi tubabona bakatubwira naho ubundi ni Imana yonyine itwirindiye”.

Umusaza witwa Teraho Andereya w’imyaka 71 y’amavuko asaba ko bafashwa kubona uburyo bagera ku makuru nyayo yizewe mu gihe hariho gahunda ya guma mu rugo idatuma bagera hanze, bitabaye ibyo ngo icyo cyorezo cyabamaraho kuko ngo n’ubundi basanzwe ari bake ugereranyije n’ibindi byiciro by’abanyarwanda.

Ku ruhande rwa bamwe mu babahagarariye muri ako kagari, bavuga ko abasigajwe inyuma n’amateka batuye aho bafite ikibazo cy’ubukene, bityo bakaba bakwiye kunganirwa ngo babashe kwirinda COVID-19 n’izindi ndwara badafitiye amakuru.

Rwirangira Amrani, ashinzwe umutekano mu mudugudu uherereye mu kagari ka Kagina, ariko akaba n’umwe mu batoranyijwe n’iki cyiciro ngo abahagararire, avuga ko kubona amakuru kuri COVID-19 bigoye ku muryango wabo muri rusange kubera ko nta numwe ugira aho yayumvira nka radiyo cyangwa televiziyo.

Agira ati” Gahunda ya guma mu rugo natwe nk’abasigajwe inyuma n’amateka turayubahiriza, ariko kandi hari aho byanga bitewe n’inzara bamwe bakajya gusabiriza hirya no hino. Ntabwo imibereho itworoheye, no kumenya amakuru kuri iki cyorezo biragoye ariko hari ubwo nyuramo n’abayobozi tugasaba abantu kuguma mu rugo no kubahiriza gahunda za Leta”.

Ikibazo cyabo cyagaragariye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nkuko byemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagina, Nsanzabaganwa Theogene.

Avuga ko nubwo muri ibi bihe gahunda ari guma mu rugo kandi kubona amakuru kuri aba basigajwe inyuma n’amateka nabyo bikaba bitoroshye bitewe nuko nta radiyo na televiziyo, ngo hari uburyo nk’ubuyobozi bajya bakoresha bwo kubaha amakuru bakoresheje umuntu unyura mu mudugudu afite indangurura majwi(Megaphone).

Uyu muyobozi avuga ko atazi niba bose bakurikirana iby’aya makuru, ariko ngo ku bijyanye n’ubukene babashije kubafasha babaha ibyo kurya.

Ku bijyanye n’ubu bufasha bwo kubona aho bakura amakuru, umuryango wabo ku rwego rw’igihugu, witwa  umuryango nyarwanda uharanira inyungu z’Ababumbyi mu Rwanda-COPORWA uvuga ko urimo gushakisha ubufasha bwabafasha mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bwabo, bwo kubona amakuru ndetse no kwirinda.

Umuyobozi w’Umuryango w’uyu muryango Bavakure Vincent agira ati “Turimo turashakisha hirya no hino aho tubonye ubushobozi turagerageza gufasha bake, n’aho ngaho I Kagina ntabwo twahibagiwe turimo kubatekerezaho. Dufite icyizere ko muri uku kwezi kwa Gatanu kuko hari abaterankunga bazadufasha kugira ngo tubashe gukora ubukangurambaga biciye mu itangazamakuru cyane cyane radiyo bityo dushobora no kuzabagurira uturadiyo kuko bamwe kubera n’ubukene usanga nta radiyo bagira”.

Amwe mu makuru atambuka kuri radiyo na televiziyo cyane iby’igihugu kuko aribyo usanga binyuraho abayobozi benshi mu nzego z’ubuzima basobanura ibyo  kwirinda COVID-19, yafasha abari muri icyo cyiciro cy’basigajwe inyuma n’amateka, ni uko icyo cyorezo cyagaragaye bwa mbere i Wuhan mu Bushinwa mu mpera za 2019.

Bimwe mu bimenyetso mu bimenyetso biranga uwacyanduye harimo; inkorora, guhumeka bigoranye no kugira umuriro mwinshi.

Uburyo bwo kucyirinda buvugwa burimo gukaraba kenshi, guhana intera no kwambara agapfukamunwa.

Ufite tekefoni wagize impungenge yakwipimisha akanze imibare akanyenyeri 114 urwego (*114#)  kuri telefoni ye agakurikiza amabwiriza, hari no guhamagara uwo mubare 114. Ashobora kandi no kwitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

Mu Rwanda umurwayi wa mbere yahabonetse tariki 14 Werurwe 2020. Kugeza kuri uyu wa 29 Mata 2020 hari hamaze kuboneka abanduye iki cyorezo 225 barimo 98 bagikize bataha mu ngo zabo.

 Hejuru ku ifoto: Umwe mu basigajwe inyuma n’amateka ari kubumba

Ntakirutimana Deus