Kagame yakuye ku mirimo Gen Nyamvumba uri gukorwaho iperereza

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakuye ku mirimo Gen Patrick Nyamvumba wari Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu uri gukorwaho iperereza.

Ni ibyatangajwe mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente kuwa Mbere tariki 27 Mata 2020.

Gen Nyamvumba yari aherutse kuvanwa ku mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda (RDF), agirwa Minisitiri w’Umutekano, umwanya atagaragayeho cyane, yanakuweho.

Ubwo Perezida Kagame yatangizaga umwiherero wabaye muri uyu mwaka yakomoje ku byo kwirukana abaminisitiri batubahiriza inshingano. Aha yanakomoje kuri Gen Nyamvumba.

Uretse iyirukanwa rya Evode Uwizeyimana wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Perezida Kagame yirukanye kubera imyitwarire mibi irimo iyamenyekanye cyane ubwo yahohoteraga umukobwa amusanze mu kazi ke.

Dr Isaac Munyakazi wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Kagame yavuze ko we ubwe yiyemereye ko yakiriye ruswa y’ibihumbi 500 Frw kugira ngo ashyire ikigo cy’ishuri mu myanya ya mbere kitari gikwiye.

Na Dr Diane Gashumba wari Minisitiri w’Ubuzima weguye bucya abayobozi bakajya mu mwiherero, Kagame yavuze ko we yaranzwe n’imiyoborere mibi by’umwihariko kuba yaramubeshye ku bijyanye n’igitekerezo yari atanze cyo gusuzuma Conavirus abayobozi bagombaga kujya mu mwiherero.

Umukuru w’igihugu ubwo yatangizaga uyu mwiherero yavuze ko iyo uza gutindaho nyuma y’iminsi itatu, hari abandi baminisitiri babiri batari kuba barawitabiriye kubera na bo gukurikira bariya bandi.

Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko umunsi w’umwiherero wamutindiye, yavuze ko Minisitiri w’ingabo, uw’umutekano (yari Gen Nyamvumba) na Dr Gashumba bari kumusobanurira ikibazo atakomojeho mu ruhame cy’ibitaro.

Yagize ati ” Minister wa Defense, na Minister w’Umutekano, hari Patrick Nyamvumba, n’abandi hari case (ikibazo) ihari muza kunsubiza muri iyi minsi, namwe ndizera ko mutari mu nzira mugenda. Urayizi, urayizi kandi irimo na minister wa Health(Minisitiri w’ubuzima). Murabizi ibintu bijyanye na hospitals (ibitaro). Murabizi? Patrick urabizi(Patrick ati ‘ndabizi afande), yes namwe muraza kugira ibyo munsubiza. Uyu munsi wagiye kugera, ntabwo nari nzi ko uri bugere vuba, Kuko nawushakaga, kandi ubungubu turi mu season (mu bihe) aho numva nshaka guhangana n’ibibazo nk’ibingibi… ”

Ibyo biri muri iyi videwo ya RBA guhera ku munota wa 26.

Itangazo

ND