Jenoside: Urubanza rwa Muhayimana rwasubitswe kabiri rugiye gusubukurwa

Urukiko rwa rubanda[Cour d’Assis] mu Bufaransa rurateganya kuburanisha urubanza rw’umunyarwanda ufite n’ubwenegihugu bw’u Bufaransa, Claude Muhayimana ukekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Byari biteganyijwe ko uru rubanza rwari kuburanishwa bwa mbere muri uru rukiko tariki 29 Nzeri kugeza kuwa 23 Ukwakira 2020, ariko ruza gusubikwa kubera icyorezo COVID-19. Byongeye gutangazwa ko rwari gusubukurwa hagati ya tariki 2-16 Mata ariko rusubikwa kubera ingamba zari zarafashwe ku bijyanye n’ingendo hagati y’ibihugu bitewe na COVID-19 zitari korohera abitabazwa muri urwo rubanza. Biteganyijwe ko uru rubanza ruzasubukurwa hagati ya tariki 22 Ugushyingo-17 Ukuboza 2021.

Muhayimana ni nde?

Muhayimanana ni umuturage ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa ufite inkomoko mu Rwanda wavutse mu 1961. Ubwo bwenegihugu yabubonye mu 2010. Ubu atuye i Rouen mu Bufaransa.

Ibyaha akurikiranweho

Muhayimana aregwa gutwara abajyaga mu bitero bitandukanye muri Karongi[Kibuye] aho yari umushoferi muri Guest House ya Kibuye.

Akekwaho kujya mu bitero byagabwe ku ishuri rya Nyamishaba muri Mata 1994, byicirwamo abatutsi bari barahahungiye. Ashinjwa kandi kujya mu bindi bitero byagabwe i Gitwa ba Bisesero, hagati ya Mata na Kamena 1994.

Ashinjwa kandi kugira uruhare mu bwicanyi bwabereye muri kiliziya ya Kibuye[Saint Jean] tariki ya 17 Mata 1994 no muri sitade Gatwaro ahiciwe abatutsi benshi.

U Rwanda rwasabye ko afatwa

U Butabera bw’u Rwanda bwoherereje u Bufaransa impapuro zo guta muri yombi Muhayimana tariki 13 Ukuboza 2011.

Tariki 29 Werutwe, urukiko rw’ubujurire rwa Rouen rufata icyemezo ko Muhayimana yoherezwa mu Rwanda.

Muhayimana yahise ajuririra icyo cyemezo avuga ko atahabwa ubutabera bukwiye. Maze tariki ya 24 Gashyantare 2014 urukiko rusesa imanza rwanzura ko atagomba koherezwa mu Rwanda.

Tariki 9 Mata 2014 Muhayimana nibwo yafatiwe i Rouen nyuma y’ikirego cyatanzwe n’ihuriro ry’imiryango yiyemeje gushakisha abakekwaho uruhare muri jenoside ikorera mu Bufaransa (Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda-CPCR). Yahise atangira kubazwa ku ruhare akekwaho, nyuma arekurwa by’agateganyo. Tariki 3 Mata 2015 yahise atangira kujya acungwa n’ubutabera.

Tariki 9 Ugushyingo, ubushinjacyaha bwafashe icyemezo cyuko aburanishwa n’urukiko rwa rubanda rwa Paris (Cour d’Assises) akurikiranweho uruhare muri jenoside; ubufatanyacyaha ndetse n’ibyaha byibasiye inyoko muntu ndetse n’ubufasha cyangwa gutanga umusanzu muri jenoside.

Muhayimana yahise ajuririra icyo cyemezo.

Parike yaretse iby’ikurikiranwa rye ku ruhare mu bwicanyi bwabereye kuri sitade Gatwaro no muri kiliziya ya Kibuye, kuko ngo yerekanye ibimenyetso ko atari ari aho mu gihe cy’ubwo bwicanyi.

Tariki 18 Kanama 2018, urukiko rw’ubujurire rwa Paris rwamuburanishije ku byo  kutoherezwa mu Rwanda.

Tariki 4 Mata 2019, urwo rukiko rwafashe icyemezo ko Muhayimana aburanishwa n’urukiko rwa Rubanda ku byaha byibasiye inyokomuntu na jenoside. Icyo atangaza ko ashobora kwiyambaza urukiko rusesa imanza kuri icyo cyemezo. Umwanzuro ni uko urwo rubanza ruzaburanishwa mu Gushyingo 2021.

CNLG ikomoza ku isano rye na Kayishema wayoboraga Kibuye

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside-CNLG) ivuga ko Muhayimana yari umwe mu bayoboraga interahamwe mu Mujyi wa Kibuye, aho ngo yagize uruhare runini mu iyicwa ry’abatutsi muri ako gace, aho yatwaraga ababaga bagiye kwica mu gace runaka.

CNLG yongeraho ko uretse kugeza abicanyi abo bajyaga kwica na we ngo yicaga abatutsi.

Avugwaho kandi kuba yari umwe mu bakoranaga bya hafi na Clement Kayishema wahoze ari perefe wa perefegitura Kibuye wakatiwe igifungo cya burundu n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania. Kayishema wahamijwe uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi yapfiriye muri Mali mu 2016 aho yari afungiye ngo aharangirize igihano yakatiwe.

Urubanza rwa Muhayimana rugiye kuburanishwa mu Bufaransa rukurikira urw’abandi banyarwanda batatu baburanishirijwe muri icyo gihugu; abo ni Capt Simbikangwa Pascal wakatiwe imyaka 25 y’igifungo na Tito Barahira ndetse na Octavien Ngenzi bakatiwe gufungwa burundu.