Jenoside: Umuryango wo mu Bufaransa wareze mu butabera umunyarwanda wihisheyo

Umuryango uharanira ko abakekwaho jenoside yakorewe abatutsi bihishe mu Bufaransa bagezwa imbere y’ubutabera (CPCR) watanze kirego ku Munyarwanda uba mu Bufaransa.

Icyo kirego cyatanzwe kuwa 22 Nzeri 2021 n’abavoka ba CPCR. Bagitanze ku biro by’abacamanza bashinzwe kuburanisha ibyaha byibasiye inyoko muntu by’urukiko rw’i Paris mu Bufaransa.

Kayondo wabaye perefe w’iyari perefegitura ya Kibuye, wanabaye umudepite w’ishyaka ryari ku butegetsi rya MRND (1973-1994) yakomokaga i Gitarama.

Mu gihe cya jenoside yakorerwaga abatutsi, yagiye gukangurira ab’aho akomoka kuyigiramo uruhare.

Ashinjwa kandi kuba umwe mu banyamigabane ba Radio RTLM yacishwagaho ubutumwa bukangurira abahuti kwica abatutsi.
Ashinjwa kandi kujyana interahamwe mu Ruhango azivanye i Kigali, kujya kwica abatutsi. Ikindi ngo ni uko na we yagize uruhare muri ubwo bwicanyi nkuko inyandiko ya CPCR ibikomozaho.
Uyu mugabo utuye i Havre mu Bufaransa, yakoranaga bya hafi n’abantu bahamwe n’icyaha cya jenoside nka: Aloys SIMBA, Ephrem NKEZABERA Joseph NZIRORERA na Isaac KAMALI na we ukomoka i Gitarama watangiwe ikirego n’uyu muryango muri Gashyantare 2009.