Jenoside: Rurangwa woherejwe na Amerika mu Rwanda ni muntu ki?

U Rwanda rwakiriye Rurangwa Oswald, umunyarwanda wirukanwe ku butaka bwa Leta Zunze ubumwe za Amerika wari wihishe kubera uruhare rwe muri jenoside yakorewe abatutsi.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko Rurangwa yari yarakatiwe adahari n’urukiko Gacaca mu cyahize ari segiteri Gisozi, igifungo cy’imyaka 30 muri 2007.

Rurangwa Oswald Rurangwa bamwe bitaga Oswald Rukemuye, yagaragaye bwa mbere muri Amerika ku makuru y’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wamubonye ari umunyeshuri muri kaminuza  Central State University muri Wilberforce.

Ashinjwa kugira uruhare mu yahoze ari perefegitura y’Umujyi wa Kigali, byumwihariko muri Gisozi.

Raporo y’amapaji menshi yakozwe n’uwo muryango igaragaza ko hari ubuhamya bw’abantu 20 barimo abahamwe n’ibyaja bya jenoside, bamushinja kugira uruhare mu bwicanyi bwakozwe muri jenoside kuri Paruwasi Sainte Famille no kuri santere Saint Paul muri Kigali.

Bamushinja kandi gushinga bariyeri zari zigamije gufatirwaho abatutsi hirya no hino muri Kigali ndetse no kubica.

Rurangwa kandi ashinjwa gushaka interahamwe, kuzohereza i Gabiro mu myitozo no kuziha intwaro zimwe zari zibitse mu nzu ye.

Rurangwa yareganwaga mu rubanza rumwe na Maj. Gen. Laurent Munyakazi wahamijwe igifungo cya burundu n’urukiko rwa gisirikare. Bombi baregwa kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe kuri Sainte Famille, avugwaho kandi gukorana muri ibyo bikorwa n’uwari perefe wa Kigali,  Col. Tharcisse Renzaho uri mu biganza by’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR.

Rurangwa wari umuyobozi w’ishuri ribanza yari n’umuyobozi wa MRND ishyaka ryari ku butegetsi [1973-1994] muri Gisozi ryashatse rikanatoza interahamwe.

Raporo kuri Rurangwa ivuga ko ari umwe mu bagize uruhare mu bwicanyi bwa benshi mu  batutsi barihukiye mu rwibutso rwa jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Biteganyijwe ko Rurangwa agezwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe kuwa Kane, tariki ya 7 Ukwakira 2021.

Rurangwa ni umuntu wa gatandatu woherejwe na Amerika mu Rwanda nyuma ya Munyenyezi Beatrice mu 2021, Dr Leopord Munyakazi mu 2012, Mukeshimana Marie Claire mu 2011, Mudahinyuka Jean Marie Vianney mu 2011 na Enos Kagaba Iragaba mu 2005.