Jenoside: Abanyarwanda umunani baburanishijwe Arusha birukanwe muri Nijeri

Leta ya Nijeri (Niger) yamenyesheje abanyarwanda umunani bari barajyanywe muri icyo gihugu na Loni ko bahawe iminsi irindwi yo kuba bavuye ku butaka bw’icyo gihguu, abo barimo abagizwe abere n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda(TPIR) n’abandi barangije ibihano bakatiwe.

Abavugwa ni Zigiranyirazo Protais, Nziwonemeye Francois, Nteziryayo Alphonse, Muvunyi Tharcisse, Ntagerura Andre, Nsengiyumva Anathole, Mugiraneza Prosper na Sagahutu Innocent bajyanywe na Loni muri Nijeri bavuye Arusha muri Tanzania.

Imwe mu mpamvu yakomojweho muri iryo yirukanwa ryabo ritagomba kurenza iminsi irindwi nkuko byatangajwe na Minisitiri w’umutekano muri icyo gihugu ni ibijyanye n’imibanire y’ibihugu [dipolomasi].

Imiryango y’ababaye abere bamaze kuburana kimwe n’abarangije ibihano byaho irasaba ko bakoherezwa i La Haye mu Buholandi hari urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda cyangwa se bagahabwa imiryango yabo aho iri hose ku migabane y’isi.

Madame Leoncie Ntagerura, atuye mu Bufaransa. Ni umugore wa André Ntagerura uri mu birukanwa yabwiye VOA dukesha iyi nkuru ati “Baraburanye baratsinda baba abere[], twumvaga ko babatuzanira twebwe imiryango yabo bakabadushyrikiriza mu miryango yabo kimwe n’abarangije ibihano. Icyo twasaba uko byagenda kose Loni niba ibizi yakongera ikabafata ikabasubIza Arusha, niba itabishoboye Mecanisme ya Arusha ibafate abajyane i La Haye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *