Ibura n’ihenda ry’ibinyobwa bya BRALIRWA riratuma bamwe bimukira ku bya SKOL

Muri butiki na resitora zo mu karere ka Kamonyi hamaze iminsi hagaragara ikibazo kijyanye n’izamuka ry’igiciro  cya Mitzing [ikinyobwa gisembuye cya BRALIRWA] , abacuruzi n’abaguzi bayobewe icyatumye igiciro kizamuka, ku ruhande rwa Bralirwa ntacyo itangaza, ni mu gihe bamwe bavuga ko bimukiye ku binyobwa bya SKOL.

Ku dusantere twa Ruyenzi, Mugomero, Bishenyi, Nkoto na Kamonyi, igiciro cy’iki kinyobwa cya cyarazamutse, aho icupa rito rya cl 33  rigura 600 Frw mu gihe iyo mu icupa rinini rya CL 75 yiyongereyeho 200, bityo ikaba igura 1200 cyangwa 1,300Frw, mu gihe muri Kigali hari aho igura 1500Frw.

Muri iyi minsi ho mu tubari two muri santere ya Nkoto na Rugogwe ntabwo mitzing nini ziri kuhaboneka.

Abafite izo bitikina resitora bavuga ko nabo batazi icyatumye iki giciro kizamuka, kuko basanze bari gucibwa amafaranga atandukanye n’ayo basabwaga mbere.

Habimana ukorera mu murenge wa Runda ati “Natwe byaratuyobeye. Twahisemo kuzamura igiciro kuko mitzing [ikaziye] twaranguraga 10,500Frw, ubu tuyirangura 11,000 Frw atavaho n’igiceri. Urumva rero ntabwo twarangura duhenzwe ngo tunacuruze duhenzwe.”

Avuga ko kuba igiciro cyaruriye birimo kubateza igihombo cyo kubura ugura ku mafaranga bashyizeho.

Ati “Nk’ubu ku munsi nacuruzaga amakaziye nk’atatu ya mitzing ntoya, ariko uyu munsi mfite n’izo naranguye mu byumweru bibiri bishize zitarashira,,,, urumva ni igihombo baduteje batatubwiye impamvu.

Si mitzing gusa yuriye kuko na Primus yo mu icupa riringaniye [bamwe bita knowless, soma Noresi] nayo igiciro cyayo kimaze igihe kizamutse.

Umwe mu bayirngura avuga ko mbere bayiranguraga 8,500 Frw, ubu bakaba bayirangura 10,000Frw bityo bigatuma batakiyigurisha 500 Frw, ahubwo yabaye 600Frw.

Ku ruhande rw’abaranguza bato nabo bavuga ko bayobewe icyatumye ibiciro bizamuka.

Umwe muri bo [tudatangaza amazina ye] ati : “Natwe byaratuyobeye ntabwo ari twe duhenda abaturanguraho, kuko nabonye harajemo n’ibindi utamenya, ubu basigaye bagutegeka kurangura byibura amakaziye 100 ya mitzing na Norezi 100, utabikora ntibaguhe inzoga.”

Muri rusange basaba ko basobanurirwa impamvu ibi binyobwa bikomeje guhenda ku isoko, kugira ngo babimenye, bibafashe no mu igenamigambi ryabo.

Ku rundi ruhande ariko hari abasa n’ababyakiriye bavuze ko bavuye ku binyobwa bya Bralirwa, ubu bakaba basigaye banywa ibya Skol, kuko ngo Skol Malt nto igura 500 Frw naho inini ikaba igura 1000 Frw, bityo ngo kuba byo bitariyongereye nibyo bazajya banywa. Hari ariko n’abavuga ko batareka kunywa Mitzing ngo kereka ihenze bidasanzwe.

Habimana avuga ko muri iyi minsi asigaye acuruza cyane ibinyobwa bya skol kuko ari byo abantu baza bamubaza.

Ati “Bamwe bamaze gukunda ibya Skol ku buryo no kubibavanaho bishobora kuzaba ikibazo. Hari n’abanywaga Mitzing uyu munsi usanga  batayikubaza…. Ahubwo bakubaza skol.”

Akomeza avuga ko aho yashoboraga gucuruza amakaziye nk’abiri ya mitzing nto, uyu munsi ashobora gucuruza n’izitageze ku macupa 10, mu gihe ngo ubu acuruza nk’amakaziye atatu ya skol nto n’imwe y’inini. Avuga ko bagihura n’ikibazo cyo kutabona inzoga za Virunga kandi ari zi abantu banywaga cyane mu gihe ibinyobwa bya Bralirwa byuriraga.

Ku bijyanye no kurangura ikaziye ya Skol nto irangura 10,500 Frw mu gihe inini irangura ibihumbi 10 Frw.

Bamwe mu baturage bavuga ko bumvise ko ibi binyobwa bihenze kuko ngo ‘Mitzing zisigaye zigemurwa hanze’ hari n’abavuga ko ari ukugirango abantu bihatire kunywa izindi nzoga z’iyi sosiyete.

Mu gushaka kumenya ukuri ku bivugwa n’icyo iyi sosiyete iri gukora, Umunyamakuru wa The Source Post yahamagaye umwe mu bayobozi ba muvugizi BRALIRWA witwa Aline Pascale Batamuliza, amubwira ikibazo uko kimeza, amwizeza ko abaza kuri za depot [ahagera inzoga] nyuma akamusubiza. Igihe bavuganye yagombaga kumuhera igisubizo, yaramuhamagaye ntiyafata telephone.

Yongeye kumuhamagara yamubwiye ko ari mu nama, bityo ko yamwoherereza ubutumwa bugufi. Nabwo ntiyabusubij. Nyuma yanamwandikiye kuri whatsapp nabwo ntiyasubiza…..