Icyatumye umwana w’i Rubavu atwikwa na se na mukase cyamenyekanye, dore ibihano….

Mu minsi ishize mu karere ka Rubavu humvikanye umwana w’imyaka 7 watwitswe ibice bitandukanye by’umubiri we na se na mukase.
Amakuru yashyizwe ahagaragara ni uko se yamaze gufatwa. Uyu mugabo witwa Sibomana Yusuf yafatiwe mu Murenge wa Kanama tariki 2 Gicurasi 2021 nyuma y’uko ashakishijwe aho yari atuye mu Murenge wa Nyakiriba bakamubura. Aje akurikira mukase na we wari watawe muri yombi mbere.Ese uyu mwana yazize iki?

Inkuru y’ihohoterwa ry’uyu mwana witwa Mugisha yamenyekanye tariki ya 28 Mata 2021, ubwo abaturage ba Yusufu utuye mu Mudugudu wa Gisangani, mu Kagari ka Bisizi mu Murenge wa Nyakiriba, basangaga yaboheye umwana we ku ngoyi amaboko n’amaguru bihambiriye, kandi yanamukubise cyane.

Bwa mbere mu itangazamakuru yatangajwe na The Source Post yaganiriye n’abayobozi batandukanye barimo abo muri Cladho nk’impuzamiryango irengera uburenganzira bwa muntu, cyane cyane ikunze kwamagana ihohoterwa rikorerwa abana. Yaganiriye kandi n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu.

Inzara ishyirwa mu majwi

Ibikorwa by’iyicarubozo Sibomana yakoreye umwana we ngo yabitewe n’uko umwana yagaragaye mu murima w’umuturanyi acukura ikijumba cyo guhekenya nkuko Umuseke wabitangaje.

Yambabariye Dorothée, Umugore wa Sibomana (akaba Mukase w’umwana wahohotewe), avuga ko umugabo we bakimubwira ko umwana yacukuye ibijumba, ariko agahungira mu baturanyi kubera ubwoba ko Se aza kumukubita, nyuma umwana yaje kuboneka maze Sibomana mu kumuhana aramukubita anamutwika munsi y’ibirenge n’intoki amwihanangiriza kongera kwiba.

Sibomana wakoze ibyo tariki 27 Mata 2021, ntiyashakiye umwana ubutabazi ngo amuvuze, umwana bukereye yongera gusubira mu baturanyi, noneho Se agarutse amushyira ku ngoyi.

Inzego z’ibanze zibimenye zashakiye umwana ubutabazi, naho Sibomana aburirwa irengero, mu gihe Yambabariye yahise atabwa muri yombi.

Uyu mugore Yambariye yagize ati “Bwa mbere amukubita nagiye gukiza umwana aradukubitana, izindi nshuro nditinyira.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Bisizi, Twagirayesu Bosco, avuga ko batinze kumenya ibyo bikorwa by’ihohoterwa ryakorewe umwana.

Ati “Twatinze kubimenya, aho tubimenyeye twasanze Sibomana yatorotse maze dufata mukase w’uwo mwana tumusyikiriza RIB”.

Sibomana ufungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mahoko akimara gufatwa yemeye ko ari we waboshye umwana we.

Ku ruhande rw’ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry, uvugira uru rwego RIB yigeze kuvuga ko nta mubyeyi ufite umutima yakubita umwana akamuca ibisebe umubiri wose, asaba ababyeyi guhana abana mu buryo bworoheje, bakabaha ibihano bitababaza umubiri.

Yavuze ko icyaha cyo guhoza umwana ku nkeke no guha umwana ibihano by’indengakamere ndetse n’iyicarubozo gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu itari munsi ya 200.000 Frw ariko itarenze 300.000 Frw.

RIB iburira Ababyeyi bose baha ibihano bibabaza umubiri Abana ko bitemewe ko uzafatwa wese azajya abihanirwa.