Ingabo za Uganda na Sudani y’Epfo zarwanye hapfa babiri

Abasirikare babiri ba Sudani y’Epfo biciwe mu mirwano n’ingabo za Uganda yabaye kuwa mbere nimugoroba ku mupaka wa Ngomoromo, nk’uko bivugwa n’uruhande rwa Uganda.

Umuvugizi wungirije w’igisirikare cya Uganda Lt.Col Deo Akiiki yavuze ko imirwano yatangiye ubwo umusirikare wa Uganda yajyaga kureba ibivugwa n’abaturage ko abasirikare ba Sudani y’Epfo bafunze umuhanda mu buryo butemewe mu mupaka Ngomoromo.

Yavuze ko abasirikare babiri ba Sudani y’Epfo baguye muri iyo mirwano, umwe agafatwa, bakanyaga n’imbunda eshatu.

Sudani y'Epfo na Uganda
Ibihugu byombi bihana imbibi

Umuvugizi w’igisirikare cya Sudani y’Epfo Maj Gen. Lul Rual Koang mu itangazo yasohoye yavuze ko abasirikare ba Uganda binjiye binyuranyije n’amategeko ku butaka bw’iki gihugu kandi bitwaje intwaro, avuga ko bateye ibiro by’umupaka wa Pogee mu ntara ya Magwi.

Uruhande rwa Sudani y’epfo ntirwatangaje niba hari abishwe cyangwa abafatiwe muri iyo mirwano.

Kenshi Uganda na Sudani y’Epfo byagiye bigira amakimbirane ashingiye ku mupaka mu majyaruguru ya Uganda.

Aya makimbirane yagize ateza imirwano ya hato na hato hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Mu 2016, Umuryango w’ubumwe bwa Africa washyizeho itsinda ryo gushinga imbibi hagati y’ibi bihugu ariko imirimo yaryo yagiye ikererezwa n’ibibazo bya politiki n’umutekano muri Sudani y’Epfo.

Inkuru The Source Post ikesha BBC