Ababyeyi bakwiye kwigisha abana ubuzima bw’imyororokere guhera ku myaka itatu-Dr Nzabonimpa

Abana guhera ku bafite imyaka itatu bakwiye kwigishwa ubuzima bw’imyororokere kugirango bakure babusobanukiwe bityo, be kuzahura n’ingaruka mbi byabateza.

Ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere hari abavuga ko ari ibishitani, ibikwajina n’izindi nyito zituma abantu abantu badashishikariza kunguka ubumenyi buruseho kuri iyi mgingo.

Umuyobozi uharanira iterambere ry’umugore (Rwanda Women’s Network), Madame Mary Balikungeri avuga ko ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina n’ubuzima bw’imyororokere ari ikibazo gokomeye sositeye nyarwanda ifata nk’ikizira (tabou), nyamara ngo ari ubuzima bwa buri munsi.

Ati “Abantu bakwiye kumenya ko ibihe byahindutse, usanga sosiyete igifata ibivugwa muri uru rwego nk’ikizira, ibidakwiye kuvugwa, nyamara ari ubuzima bwa buri munsi bwacu.”

Kuba iby’izi nyigisho bikomeje kugirwa ibidakwiye kuvugwa, impuguke mu buzima bw’imyororokere Dr Nzabonimpa Anicet avuga ko ari ikintu kibi gikwiye guhagurukirwa, ababyeyi bakagira uruhare mu kubyigisha abana babo hakiri kare.

Agira ati “Ababyeyi bakwiye kwigisha hakiri kare abana babo ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.”

Yungamo ko guhera ku mwana ufite imyaka itatu y’amavuko akwiye kuganirizwa kuri iyo ngingo. Ati “Umubyeyi akwiye kubimuganiriza atamubeshya, wa wundi utangiye kuvuga ubaza uti ‘aka ni agaki’ akabwirwa ko ari agapipi.”

Akomeza avuga ko nibamubeshya, azakurana amakuru atari yo, akaba yanashakisha n’amakuru ahandi ku babashobora kumuha n’amakuru abayobya.

Dr Nzabonimpa asobanura ko ku cyiciro cy’abafite hagati y’imyaka itatu n’itandatu asobanurirwa ku kibazo yabajije gusa, mu gihe ufite imyaka irindwi kuzamura akwiye gusubizwa n’ibyo atabajije.

Kwigisha kandi ngo bikwiye gukomeza no kubo mu kigero cyo hejuru, hirindwa ko bashakira amakuru aho badakura ayizewe.

Kudasobanurira aba bangavu kuri iyi ngingo ngo ni bimwe mu byaganisha ku mvugo igira iti “umuhana avayo ntumuhana ajyayo.”

Asaba abana gutera intambwe yo gusaba ababyeyi babo kubaganirira kuri iyo ngingo byaba na ngombwa bagatitiriza ababyeyi babo, kuko ngo nibabatota bakabatesha umutwe bizatuma ababyeyi babaganiriza kuri iyo ngingo.

Urubyiruko rw’abangavu bitabiriye ikiganiro cyateguwe na Rwanda Women’s Network mu ntangiriro z’iki cyumweru ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina n’ubuzima bw’imyororokere bavuga ko bafite ikibazo cyo kubona amakuru kuri iyo ngingo no kubona aho barerwa serivisi zijyanye nabyo.

Rwanda Women’s Network Muteteri Betty avuga ko bafite serivisi zitandukanye bafashamo urubyiruko ku bijyanye no kubona amakuru ku bijyanye na serivisi zo kuboneza urubyaro no kubona ibikoresho nkenerwa bafatanyije n’inzego zitandukanye.

Ingingo ya 14 mu itegeko No 21/05/2016 ryo kuwa 20/05/2016 ryerekeye ubuzima bw’imyororokere y’abantu igena ko umubyeyi wese cyangwa ushinzwe kurera umwana afite inshingano zo kuganiriza abana ibyerekeye n’ubuzima bw’imyororokere y’abantu.

Ubuzima bw’imyororokere ngo ni ubuzima bwa buri munsi bwa muntu
Dr Nzabonimpa(ubanza ibumoso)
Abitabira ibiganiro