Imodoka za cyera ziri guhindurwamo izikoresha amashanyarazi

Imodoka bise Oswald yo mu bwoko bwa Morris Minor yasohotse mu 1953. Ubu igenda bucece idakangaranya abo inyuzeho nyuma y’uko moteri yayo yakoreshaga ibitoro isimbujwe ikoresha amashanyarazi.

Mbere, iyi modoka ya moteri imaze imyaka 68 yagendaga ihinda nk’urusyo rushaje. Ariko ubu ica mu mihanda ya Londres ivuga buhoro cyane bamwe ntibanayumve.

Ishusho y’imodoka zikoresha amashanyarazi nayo iriho irahinduka nkuko BBC ibitangaza.

Oswald ni imodoka y’umugabo Mathew Quitter, wihaye intego yo kugabanya ikoreshwa ry’ibitoro, yayihinduyemo ikoresha amashanyarazi, ndetse yashinze kompanyi yise London Electric Cars mu 2017.

Aho ikorera mu igaraje, iyi kompanyi ihindura moteri z’imodoka za cyera ikazishyiramo izikoresha amashanyarazi cyangwa za batiri bongeramo umuriro iyo ushize.

Ibikoresho abivana ku modoka zikoresha amashanyarazi nka za Tesla na Nissan Leaf zakuwe mu muhanda kubera impanuka ariko moteri na batiri zazo zishobora kongera gukora.

Imodoka ya Tesla iri ku muriro
London Electric Cars ikoresha za batiri z’imodoka nka Tesla na Nissan Leafs zangiritse mu mpanuka. Iyi ni Tesla iri kongerwamo umuriro

Iyi kompanyi ubu ica £20,000 (arenga 20,000,000Frw) kugira ngo iguhindurire imodoka, ntabwo bihendutse. Ariko ivuga ko iteganya kugabanya iki giciro ikageza ku £5,000 kugira ngo bikundire buri wese.

Mu gihe leta y’Ubwongereza iha inkunga ya £2,500 buri wese ushaka kugura imodoka nshya ikoresha amashanyarazi, Bwana Quitter na we arashaka gutera inkunga abashaka guhinduza moteri z’imodoka zabo.

Ati: “Ni icyago kujugunya miliyoni z’imodoka [zinywa lisansi na diesel] ku mihanda yacu.

“Leta ikwiriye gufasha abantu kuzihinduza bidahenze, kugira ngo batiri z’imodoka zikoresha amashanyarazi zajugunywe zongere zikore kuko n’ibiciro by’ibizikorwamo biri gutumbagira.”

Matthew Quitter na Lincoln Continental
Matthew Quitter, ku ifoto, ubu arahuze ahindura Lincoln Continental nini mo imodoka ikoresha amashanyarazi

Steve Drummond, nawe ufite kompanyi – Electrogenic ikorera i Oxford – ihindura imodoka zishaje zigakoresha amashanyarazi na we niko abyemera.

Ati: “Inkunga ni izo kugura imodoka nshya zikoresha amashanyarazi, ariko ibyo ni ukujugunya indi modoka yose mu gihe washoboraga guhinduza moteri yayo.”

Umuvugizi wa minisiteri y’ubwikorezi y’Ubwongereza avuga ko bari kureba kuri iki gikorwa. Ati: “Guhindura imodoka zigakoresha batiri ni isoko rishya riri kuzamuka, turi gukorana n’abahanga mu bwikorezi budahumanya ikirere.”

Hagati aho, imodoka za cyera zahinduwemo izikoresha amashanyarazi zizana akandi karusho. Kimwe nk’izindi zose za cyera (izo mu Bwongereza bemera ni izakozwe mbere ya 1981), ziba zisonewe imisoro y’umuhanda iyo zidakoreshwa mu bucuruzi.

Kongeraho ko, ubwishingizi bw’imodoka za cyera buba buhendutse, nibura iyo imodoka itakoze ingendo ndende. Gusa igiciro gishobora kuzamuka cyane iyo umwishingizi wawe amenye ko yashyizwemo moteri ya Tesla ituma ibasha kwiruka cyane.

David Beckham ari gushyira umuriro mu modoka ya Rolls-Royce yahinduwe
David Beckham washoye imari muri ibi bikorwa avuga ko guhidnura imodoka za cyera zigakoresha amashanyarazi ari “igikorwa cy’indashyikirwa”, aha ari gushyira umuriro mu modoka ya Rolls-Royce yahinduwe

Ikiri ukuri ni uko guhindura imodoka ishaje muri ubwo buryo bigabanya guhumanya ikirere kurusha gukora imodoka nshya ikoresha amashanyarazi.

Quittter avuga ko bifata amezi atatu cyangwa atandatu ghindura imodoka, bishingiye ku kuba mbere yaba yarahinduye imodoka yo mu bwoko runaka azaniwe, hamwe n’ibyifuzo runaka by’umukiliya ku modoka ye.

Yongeraho ko imodoka za cyera ari zo zibereye cyane uko guhindurwa kurusha izindi. Imodoka za Aston Martin bisa n’aho zigoranye uku guhindurwa kubera uko zikoze, mu gihe za Bentley na Rolls-Royce “zisa n’izakorewe kuba izikoresha amashanyarazi kubera ko zakorewe kugenda buhoro”.

Drummond avuga ko muri Electrogenic imodoka zishaje za Mini na Land Rover arizo modoka zishaje zihendutse guhindura.

Ubu buryo bwo guhindura imodoka buri mu bikorwa bishobora gutanga ikizere mu kurwanya ihumana ry’ikirere muri iki gihe isi iri guhura n’ingaruka zaryo mbi cyane kurusha ikindi gihe cyose.

Imbere mu modoka ya cyera ya Jaguar yahinduwe
Ibice by’imbere by’izi modoka bahindura byo ahanini ntabwo babikoraho