Amajyepfo: Ibikorwa-remezo Kagame yasezeranyije abaturage bizagerwaho muri 2024?

Yanditswe na Deus Ntakirutimana

Muri gahunda ya manda ye y’imyaka irindwi [2017-2024], Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasezeranyije abanyarwanda ko bazaba bagerwaho n’amazi meza n’amashanyarazi ku kigero cy’100%, Intara y’Amajyepfo yemeza ko hari aho ihagaze.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko iyi ntara igeze ku kigero cya 58% ku bijyanye no kugeza amashanyarazi ku baturage, mu gihe amazi meza ari ku gipimo cya 74%.

Umunyamakuru wa The Source Post ahereye kuri iyo mibare, yabajije uyu muyobozi niba ibyo Perezida wa Repubulika yijeje abanyarwanda, ubuyobozi bw’iyi ntara buzabasha kuba bwabishyize mu bikorwa.

Guverineri Kayitesi avuga ko hari aho bavuye n’aho bageze, agira ati:

“Nagusubiza nshize amanga ko bizakorwa kandi bizagerwaho”

Abajijwe icyo bishingiraho (assurence( bavuga ko iyo ntego izagerwaho, Madame Kayitesi avuga ko hari byinshi baheraho.

Ati:

“Icyo twishingikirijeho ni gahunda n’igenamigambi byakozwe ndetse tukanareba nibyo tumaze kugeraho mu myaka ishize, tukareba ibisigaye imbere, imishinga migari nk’iyo kongera amazi, ari n’iyo kongera amashanyarazi igenda ikorwa hirya no hino mu gihugu by’umwihariko mu ntara yacu y’amajyepfo. Tukaba tudashidikanya, nta mpungenge na nkeya dufite, zituma twumva ko iby’umukuru w’igihugu yijeje abaturage bitazagerwaho.”

Kayitesi akomeza avuga ko hari aho uterere tw’iyo ntara twavuye ndetse n’aho tugeze, ku buryo ngo hari uturi imbere cyane.

Ati “ Iyo turebye uturere  usanga hari utugeze imbere cyane, twagiye tubanza gushyirwamo imbaraga, hari akarere ka Nyaruguru kari hejuru ya 97% ku bijyanye n’amashanyarazi, hari akarere ka Gisagara, amashanyarazi ari mu tugari twose. Ikindi ni uko twabanje kugeza amashanyarazi mu mirenge yose.”

Kayitesi yungamo ko imirenge yose y’iyo ntara yamaze kugeramo amashanyarazi. Uretse ibyo ngo hari imishinga minini muri iyo ntara izafasha mu bijyanye n’iyongerwa ryayo, urugero ni uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri ruri kubakwa mu karere ka Gisagara. Uyu munsi ngo megawati zisaga 40 zitangwa n’urwo rugomero ngo ziri koherezwa ku muyoboro mugari ku buryo mu minsi iri imbere zizakoreshwa hirya no hino mu gihugu.

Igice cya mbere cy’uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri mu Karere ka Gisagara cyamaze kuzura

Ayo mashanyarazi kandi ngo  azunganirwa n’andi akomoka ku mirasire y’izuba ari kugezwa ku batuye iyo ntara, ariko biciye muri gahunda ya nkunganire ya leta.

Uruganda ruzatanga amashanyarazi akomoka kuri Nyiramugengeri mu Karere ka Gisagara

Ku bijyanye n’amazi, uwo muyobozi avuga ko hari imiyoboro migari iri gutunganywa muri iyi ntara.

Ati : “ Gahunda nini zihari zo kongera imiyoboro y’amazi zirahari, ari za Shyogwe-Mayaga, gahunda y’amazi aturuka mu miyoboro hirya no hino agenda asaranganywa imijyi, igenamigambi rrirahari kandi nta mpungenge dufite yuko ibyo umukuru w’igihugu yemereye abaturage bishobora kutazagerwaho.”