Igihe kirageze ngo amatorero y’Ababatista akorera mu Rwanda asenyere umugozi umwe-Bishop Ndagijimana

Umuyobozi uyoboye ubumwe bw’Amatorero y’Ababatista mu Rwanda Bishop Ndagijimana Emmanuel, avuga ko igihe kigeze ngo amatorero abarizwa muri ubwo bumwe akorera mu Rwanda yihurize hamwe, asenyere umugozi umwe.

Yabitangarije mu nama yahurije I Kigali abayobozi b’amatorero y’Ababatista ku rwego rwa Afurika.

Agira ati “Mu Rwanda duhite amatorero y’Ababatista agera kuri ane: (AEBR) Association des Eglises Baptiste au Rwanda , (UEBR) Union des Eglises Baptiste au Rwanda , Reformed Baptist Convention church in Rwanda (RBCR), na CECA , Communaute des Eglise Chretienne en Afrique. Igihe kirageze rero ngo twese duhurize hamwe imbaraga zacu, dukorane maze turusheho kugira impinduka nziza ku buzima bw’abakirisitu bacu”

Iki gitekerezo bisa naho gishyigikiwe n’abandi bayobozi b’Amatorero y’Ababatista muri Afurika, kuko nka Rev Dr Akanji uyoboye impuzamatorero yabo ku mugabane wose yabigarutseho. Yongeraho ko uwo mugambi uzatanga umusaruro kuruta uko byari bimeze.

Ati:

“Twarebye uburyo amatorero yo mu Rwanda ari gukorera hamwe mu gutegura iyi nama, ni ibintu bitangaje. Icyifuzo cyo guhuriza hamwe Ababatista bose bakagira icyerekezo kimwe, turagishyigikiye. Turizera ko bizazana umusaruro urenze uko byari bimeze.”

Rev. Dr Israel Akanji yavuze ko níbindi bihugu bya Afurika bikwiye kwigira ku mikoranire myiza iri mu matorero y’Ababatista mu Rwanda.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibirebana n’Imiryango itari iya leta,mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda, RGB, Madamu  Kazaire Judith yashimiye abayobozi amatorero y’Ababatista muri Afurika baje gukorera inama mu Rwanda, ariko anaboneraho umwanya uhagije wo kubasangiza imikoranire y’amatorero na Leta y’u Rwanda.

Akomoza ku byerekeranye n’amategeko, Madamu Kazaireasaba abapasiteri kugira ubumenyi bw’iyobokamana (tewolojiya), uburyo bwo gutangiza itorero n’ibindi bigenzurwa kugira ngo itorero ribashe gukora neza. Yashimangiye ko aya matorero afite uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu.

Ati:

“Amadini n’amatorero ni abafatanyabikorwa ba Leta mu buryo buhoraho. Bafite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu cyacu, kuko bafite amashuri, amavuriro ndetse banatanga akazi ku bantu benshi.

Usibye inama y’abayobozi bakuru b’iri torero ku mugabane wa Afurika, hanateganyijwe amahugurwa agenewe abashumba n’abandi bakozi b’Imana muri iki cyumweru cyose.

Rev Dr. Akanji uwa kabiri uhereye ibumoso niwe uyoboye amatorero y’Ababatista ku mugabane wa Afurika, aha yegeranye na CEO akaba na SG wa AABF

Ababatista ni itorero rimaze igihe rikorera Rwanda, rivuga ko rifite abayoboke barenga ibihumbi 56 baterana mu buryo bwa buri gihe, bagira amashuri, ibitaro níbindi bikorwa.

Ko
Korali yasusurukije abitabiiye

Aba batisita ni itorero rimaze imyaka myinshi mu Rwanda, rikaba rifite abayoboke barenga 56,000
baterana mu buryo bwa buri gihe, bagira amashuri, ibitaro níbindi bikorwa.

Abayobozi b’Amatorero 4 y’Ababatista mu Rwanda (AEBR, UEBR, RBCR, CECA)
Abitabiriye