Guhugura abakozi bo mu ngo byatumye bubahiriza uburenganzira bw’abana barera

Iri ni banga ababyeyi bo mu mujyi wa Kigali bavumbuye, nyuma yuko abakozi babarerera abana bahuguwe n’umuryango wa gikirisitu Help a Child Rwanda mu mibanire n’abantu no kumenya imiterere y’umwana n’ibyo aba akeneye kugirango akure neza. Aba bakozi bo mu ngo bagera kuri 47 nibo bahuguwe. Benshi muri bo, babereye ingirakamaro abana barera.

Mukeshimana Anne-Marie ni umwarimu mu karere ka Gasabo. Yemera ko yabonye umukozi ugerageza kwita ku bana be neza n’umutima ukunda, kurusha abandi bakozi batanu yigeze gukoresha .

Ati « Ni umukozi wo mu rugo ufite ikinyabupfura, kandi akaba akunda gukina n’abana. Iyo ntahari, mba nzi neza ko ahari, kuko agerageza kwita ku bana banjye babiri, bafite imwaka itatu n’umwe. Ibyo bamusabye gukora, abikorana umutima ukunda ».

Mukeshimana avuga ko yaperereje, ashaka kumenya niba umukozi we ari umutima mwiza karemano afite, cyangwa niba hari ukundi kuntu yahinduye imico ye, cyane cyane ko yamubwiye ko yaramaze gukorera mu ngo eshatu, ahava kubera kutumvikana na ba nyirabuja. Umukozi we Uwamahoro yamubwiye yuko yigeze guhugurwa n’umuryango wa gikirisitu Help a Child Rwanda mu mahugirwa uwo muryango wageneye aba bakozi yabereye i Remera mu Mujyi wa Kigali mu ntangiriro z’umwaka wa 2023. Yamubwiye yuko, batojwe gukunda abana barera nubwo haba hari ukutumvikana neza n’umukoresha.

Mukeshimana yabwiye THE SOURCE POST ko kurera bisaba ubumenyi bwo kumenya umwana n’icyo aba ashaka mu gihe agisabye, yakoresha amarenga, amagambo, cyangwa kurira.

Ati « Natwe nk’abarezi, dufite inshingano zo kumenya icyo umwana ashaka kugirango umufashe kukibona no kumurera neza. Bityo n’abakozi bo mu rugo, bafite izo nshingano zo guharanira kumenya icyo umwana ashaka, kugirango agire umunezero no kumenya kwiga kubana neza n’ibimukikije, harimo abagize umryango we ndetse n’umukozi umurera ».

Icyatangaje umurezi Mukeshimana ni uko umukozi we wo mu rugo azi kuririmbira umwana muto w’umwaka umwe, kuko ari ubwo bwa mbere yarabonye umukozi wo mu rugo ufite umutima wo gukunda abana.

Uwamahoro n’abagenzi be bahuguwe na Help a Child Rwanda bafite ubumenyi ku mibanire y’abantu mu muryango no kumenya umwana mu byo aba akeneye mu buzima bwe by’ubwana no mu rugendo rw’uko agenda akura

Ati « Badutoje ukina n’abana, kubagirira isuku, kubagaburira indyo yuzuye ndetse no kubafasha kuvumbura ibibakikije ».

Uyu mukozi wo mu rugo uri mu kigero cy’imyaka 19, avuga ko yahise amenya icyo bamuzizaga mu ngo yakoreye mu mujyi wa kigari, i Nyamirambo, Kicukiro, Remera na Kanombe.

Ati « Narinzi yuko umwana wo mu bakire, iyo amaze kurya, areba televiziyo, yaruha, akajya kuryama. Ibyo kumukinisha sinari mbizi kuko nagiraga akazi kenshi, guhera saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo kugeza saa yine z’ijoro. Ariko, maze guhugurwa, nagerageje kumenya gupanga akazi, bituma mbona n’akanya ko gukina n’abana, aribyo byatangaje mabuja ».

Uwamahoro avuga ko atazi aho bagenzi be bahugurwanwe babarizwa. Yifuza kumenya niba nabo baragize amahirwe yo gushimwa mu mibanire yabo n’abakoresha babo. Yungamo ko mu kazi ko mu rugo bagira inshingano nyinshi ku buryo kukabasha mu mico no mu myifatire bitaba byoroshye. Yerekana ko abakoresha babo, cyane cyane ab’abagore barangwa n’amahane no kuvuga nabi ko hari uko bakwiye guhinduka.

Ati “ Hari igihe umushyitsi agera mu rugo, ukumva aravuze ati, “Uyu mukozi wawe ko asa nabi, atazi ko baguhamagaje huti huti wari mu kandi kazi. Ibi bituma umuntu agira umutima mubi, ariko ngafashwa na ya mahugurwa nahawe”.

Guha abakozi bo mu rugo ubwo bumenyi ngo ni ingenzi nkuko bishimangirwa na Nyiracumi Rachel, umukozi wa Help a Child Rwanda ufite mu nshingano ze abana bato bari munsi y’imyaka umunani yabivuze mu gihe cyo gusoza amahurwa y’abakozi bo mu ngo yaberaga kuri Christus i Remera.

Ati “Byakabaye byiza ko umuntu urera umwana yaba abifitiye ubumenyi. Abakozi bo mu rugo bunganira ababyeyi b’abana  kubarera. Dufite icyizere ko abahuguwe bazashyira mu ngiro ibyo bize”. Ibi

Imibanire y’umukozi wo mu rugo n’abarugize yagombye kuba ari ntamakemwa. Ni ibikomozwaho na Nyinawinkindi Immaculée, utuye mu murenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge. Avuga ko ikibazo cy’abakozi bo mu rugo na banyiravuja, buri wese aba afite inshingano runaka zo kuzuza.

Ati “Ukoma urusyo, akoma n’ingasire: umukozi wo mu rugo aba avuye mu cyaro, aho atigeze agira amahirwe yo kureba televiziyo, cyangwa kurya ibiryo byiza bitandukanye. Iyo rero amaze akanya kuri televiziyo, umugira inama yo kubanza gukora akazi, yakarangiza akabona kuza kureba televiziyo nta kibazo. Naho kuba yagira irari ryo kuba yarya cyane, byo ni ikibazo cy’igihe kuko inzara iyo ayishize, aba umwana mwiza nk’abandi bose”.

Nyinawinkindi avuga ko abakoresha benshi batizi iryo banga ryo kumenya aho umukozi yaturutse; bityo bakiga kumuha rugari, nawe akibona mu bandi. Iyo abakoresha bamaze kumenya neza iby’ubuzima bw’umukozi yari abayemo mbere y’uko ajya gukora mu rugo rwabo, bamenya uko bajyanirana mu micungire y’urugo, kurera abana ndetse no kumenya igikwiye n’ubwo ba nyir’urugo baba badahari.

Help a Child Rwanda yafashishe abakozi bo mu rugo kumenya igikwiriye kugirango babane neza n’abagize urugo bakoreramo. Uyu muryango ntiwahagarariye gusa muri icyo gikorwa, ahubwo wita no ku ngo mbonezamikurire z’abana bato, aho ababyeyi bigishwa kugaburira abana babo indyo yuzuye. Akaba ariyo mpamvu  kuva mu mwaka wa 2017 kugeza mu 2022, umuryango Help a Child Rwanda wateye inkunga ibigo mbonezamikurire 323.

Uyu muryango ukorera mu turere twa Bugesera, Ngoma na Rusizi. Muri uyu mwaka ukaba ugiye gutangira gukorera no mu turere twa Gicumbi na Rutsiro.

Muragijemariya Juventine