Idamange ntiyitabye urukiko i Nyanza

Urubanza rwa Yvonne Idamange Iryamugwiza rwagombaga kubera i Nyanza mu rukiko rukuru ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka rwasubitswe.

Mu gihe cyo gutangira  kuburana yari ari mu cyumba afungiwemo i Kigali kuko yanze kuburanira ku cyicaro cy’urukiko  mu karere ka Nyanza.

Inteko iburanisha yageze mu cyumba cy’iburanisha ibura uregwa. Ubwanditsi bw’urukiko bwahamagaye kuri gereza ya Nyarugenge iri i Magerager, babuhuza na Idamange kuri telefone, ababwira ko ataza mu rubanza kuko atiteguye kuburanira kuri videwo cyangwa i Nyanza.

Mu iburanisha rishize, yasabye kutaburanira kuri video, no kuburanira i Kigali imbonankubone kuko ‘atizeye umutekano we i Nyanza’, urukiko rwari rwamwemereye icya mbere.

Icyo gihe yari yavuze ko afite imbogamizi zo kwitabira urubanza i Nyanza kandi afungiye i Kigali, kandi ko abatangabuhamya be, umuryango we, n’abashaka gukurikirana urubanza rwe byabagora kujya bajya i Nyanza mu rubanza.

Idamange aregwa ibyaha bitandatu birimo: guteza imvururu muri rubanda, gutanga amakuru y’ibihuha yifashishije ikoranabuhanga no gupfobya jenoside. Ibyaha we yahakanye.

Uyu munsi ubwanditsi bw’urukiko bwavugaga ko abunganira Madamu Idamange biteguye kuburanira ku rukiko i Nyanza ariko bisa n’aho batabyumvikanyeho n’uwo bunganira.

Kubura kwe mu rukiko, byatumye abacamanza basubika urubanza rwe, bavuga ko rushyizwe tariki 22 z’uku kwezi kwa gatandatu kugira ngo avugane n’abunganizi be kuri icyo kibazo.

Yvonne Idamange Iryamugwiza w’imyaka 42, nyina w’abana bane, yamenyekanye nyuma yo gutangiza ‘channel’ kuri YouTube anenga ubutegetsi bw’u Rwanda, yafashwe mu kwezi kwa kabiri arafungwa.