RCS yavuze ku byaha Gakire ufungiye mu Rwanda akurikiranweho

Urwego rw’igihugu rw’igorora (RCS) ruvuga ko Gakire Fidèle wahoze ari umuyobozi w’ikinyamakuru Ishema abarizwa muri gereza ya Nyarugenge.

Uzabakiriho Fidèle Gakire waherukaga kumvikana muri Amerika ngo ari muri gereza ya Mageragere, RCS yatangaje ko akurikiranweho ibyaha byo gukoresha impapuro mpimbano. (Amakuru dukesha IGIHE).

Gakire ngo afunzwe guhera ku wa 24 Ukwakira 2022, akaba akirimo kuburana ku ifungwa n’ifugurwa ry’agateganyo.

Mu gihe yari amaze, Gakire yumvikanye muri Amerika avuga ko ashaka kuyobora u Rwanda. Icyo gihe nibwo yatangazaga ko yinjiye muri politiki. Icyo gihe kandi byumvikanye ko akorana na guverinoma ivuga ko ikorera mu buhungiro irwanya u Rwanda iyobowe na Padiri Nahimana Thomas.

Gakire yari amaze iminsi atagaragara ku mbuga nkoranyambaga aho yajyaga agaragara  mu minsi yashize