Huye: Akurikiranweho gukubita ifuni umwana akamuta mu musarane
![](https://thesourcepost.com/wp-content/uploads/2022/04/just.jpg)
Ubushinjacyaha bukurikiranye umugabo w’imyaka 35 ukekwaho kuba yarashatse kwica umwana w’imyaka 12 amukubise ifuni mu mutwe akamuta bwiherero.
Icyaha cyabaye ku itariki ya 07/04/2022 mu gihe cya saa kumi z’amanywa mu mudugudu wa Bukamba, Akagari ka Mukiza, Umurenge wa Mukindo, Akarere ka Gisagara, aho nyuma yo gukubita umwana ifuni mu mutwe akamujugunya , yaje gukurwamo n’abahuruye bagasanga agihumeka.
Mu ibazwa rye, ukekwa yemera ko yamukubise ifuni mu mutwe yarangiza akamuta muri WC biturutse ku makimbirane yari afitanye na nyina yari yarinjiye, avuga ko yakuyemo inda yari atwite.
Icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cy’imyaka 25 hashingiwe ku ngingo ya 21 n’107 z’ Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange