Huye: Akurikiranweho gukubita ifuni umwana akamuta mu musarane

Ubushinjacyaha bukurikiranye umugabo w’imyaka 35 ukekwaho kuba yarashatse kwica umwana  w’imyaka 12 amukubise ifuni mu mutwe akamuta bwiherero.

Icyaha cyabaye ku itariki ya 07/04/2022 mu gihe cya saa kumi z’amanywa mu  mudugudu wa Bukamba, Akagari ka Mukiza, Umurenge wa Mukindo, Akarere ka Gisagara, aho nyuma yo gukubita umwana   ifuni mu mutwe akamujugunya , yaje gukurwamo n’abahuruye bagasanga agihumeka.

Mu ibazwa rye, ukekwa yemera ko yamukubise ifuni mu mutwe yarangiza akamuta muri WC  biturutse ku makimbirane yari afitanye na nyina yari yarinjiye, avuga ko yakuyemo inda yari  atwite.

Icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi akurikiranyweho kiramutse kimuhamye  yahanishwa  igifungo cy’imyaka 25 hashingiwe ku ngingo ya 21 n’107 z’ Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *