Guterres uvugwaho kutarengera uko bikwiye ikiremwamuntu mu baziyamamariza kuyobora Loni

Akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi  ndetse n’inteko rusange ya Loni batangije igikorwa cyo kwegeranya amazina y’abifuza kwitoreza umwanya w’umunyamabanga mukuru wa Loni.

Ni mu gihe  Antonio Guterres usanzwe ku buyobozi bw’uyu mwanya yatangaje ko na we yifuza kwiyamamaza. Ni ibikorwa byatangijwe kuri uyu wa kane nkuko bitangazwa na VOA dukesha iyi nkuru.

Guterres w’imyaka 71, yahoze ari minisitiri w’intebe wa Portugal, asanzwe ashigikiwe n’inteko rusange ya n’ibihugu bifite intebe ihoraho mu nama ishinzwe amahoro n’umutekano. Ibyo bihugu ni Leta zunze ubumwe z’Amerika, u Burusiya, u Bushinwa, u Bufaransa n’u Bwongereza.

Loni izatangira igikorwa cyo guhitamo abakandida mu kwezi kwa gatanu cyangwa ukwa gatandatu.

Guterres yagawe n’amashyirahamwe ategamiye kuri leta, bavuga ko atari gukora uko bikwiye mu guharanira no kurwanira uburenganzira bwa muntu.