U Burundi bwongeye gutangiza kompanyi y’indege

Kuva kuri uyu wa kane, U Burundi bwongeye kugira kompanyi y’indege y’igihugu nyuma y’imyaka 12 yarahagaze. “Burundi Airlines” na kompanyi ya kera “Air Burundi” hamwe n’ishyirahamwe rishinzwe gutunganya ibikorwa ku bibuga by’indege” SOBUGEA”.

Abakozi bakorera ibyo bigo bibiri bazahabwa akazi ariko basinyishwe kontara nshya. Imigabane izaherwaho  ni amafaranga y’u Burundi asaga miliyari 15.

Minisitiri w’ubucuruzi , gutwara abantu n’ibintu, ibyerekeye ba mukerarugendo n’amasoko  yavuze ko kubona ino kompanyi ivutse ari ishema  ku gihugu cy’u Burundi kandi ari izina bwihaye mu mahanga nkuko VOA dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Asoje inama n’itsinda ry’ibyahujwe muri iyo kompanyi , Immaculee Ndabaneze yavuze ko nta mpungenge n’imwe ihari ku byijanye n’ahazava indege zizifashishwa.

Ndabaneze avuga ko mu minsi iri imbere hazatunganywa bushyashya ibijyanye na ba mukerarugendo, yungamo ko kuba  iyi kompanyi igiyeho mu gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19 bitabangamye na gato.

Ishirahamwe SOBUGEA nubwo ririmo imigabane ya Leta ririgenga.  Gusa uyu munsi hari urubanza abakozi baserukira abandi muri sendika bari bafite mu rukiko rubahuza n’umukoresha wabo ku kibazo cy’ibirarane ku mishahara yabo y’imyaka itari mike.

Kompanyi y’indege y’igihugu cy’U u Burundi yari yashinzwe ubwa mbere mu 1971 ariko iZa kumenyekana cyane ku izina rya Air Burundi kuva muri 1975. Indege zayo zahagaritse kuguruka kuva kuwa 5  Nzeri  2009. Air Burundi yari isigaranye indege imwe yonyine, icyo gihe yakoreraga ingendo muri Uganda n’u Rwanda.