Green Party irasaba ko u Rwanda rugura n’amasasu y’ibipapuro

A Nepalese soldier displays a handful of rubber bullets used by his Army's Quick Reactionary Force. The QRF provides foot patrols and guards convoys of United Nations Staff members going to their homes.

Ishyaka rigamije Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda-DGPR) rirasaba ko u Rwanda rwagura amasasu akoze mu bipapuro yafasha mu gukomeretsa abakekwaho ibyaha aho kubarasa mu cyico bagapfa.

Dr Habineza, Umuyobozi waryo yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa Gatanu tariki 5 Kanama 2022.

Habineza avuga ko muri manifesto yabo bari basabye ko ibyo kurasa mu cyico abakekwaho ibyaha bihagarara, ariko akaba abona bigikomeza, bityo agasaba ko hari icyakorwa.

Ati “Kurasa mu cyico, turumva ko byahagarara, twari twasabye ko hakoreshwa amasasu y’ibipapuro, akabakomeretsa ariko ntibapfe. Turasaba ko hakomeza kugurwa ku bwinshi ayo masasu.”

Ayo masasu yitwa paper bullet mu cyongereza cyangwa balles en caoutchouc akoze muri palasitiki no mu biti, yifashishwa mu gutatanga abigaragambya mu mahanga, ku buryo uyarashwe amubabaza, akamutera mfunira, ndetse uyarashwe akaba yanamuvuna igufa ndetse n’ibisebe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *