Dusure Bazirika nto ya Kabgayi, ahantu nyaburanga hihariye [amafoto]

Bazirika Nto ya Kabgayi, ni inyubako iherereye muri santere ya Kabgayi, mu kagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye ho mu karere ka Muhanga, ni Kiliziya isengerwamo ihora ifunguye buri munsi, ku buryo ushaka gusenga no kuyisura atayihejwemo ariko yubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Ku rubuga wikipedia handitse ko Diyosezi Gatolika ya Kabgayi (Mu KilatiniKabgayen(sis) ari Diyosezi iherereye i Kabgayi mu ntara y’ubutumwa ya Kiliziya Gatolika y’i Kigali  , ifite Bazilika nto ya Kabgayi, ikaba ari kiliziya rukumbi ifite iryo zina ry’icyubahiro mu Rwanda ryo kwita Bazilika.

Bazilika ya Kabgayi yahawe umugisha na Papa Jean Paul II ubwo yasuraga u Rwanda mu 1990. Iyi bazilika yaragijwe Bikira Mariya Utarasamanywe icyaha wanaragijwe diyoseze ya Kabgayi. Bazilika ya Kabgayi yakira abantu hafi ibihumbi 3.

Kabgayi n’abasaseredoti ba mbere mu Rwanda

Mu mwaka wa 1900 nibwo abapadiri bera bageze mu Rwanda bazanye inkuru nziza ya Yezu kristu, abo bapadiri bashinzwe na Karidinali Lavigerie. Kugera mu Rwanda basanze harageze abandi bazungu (Abakoroni) mbere yabo, bituma biborohera kwinjira mu muryango nyarwanda.

Nyuma y’imyaka 17, mu mwaka wa 1917, nibwo habonetse abapadiri ba kavukire b’abanyarwanda aribo Gafuku Balthazar na Reberaho Donat, bakaba baraherewe ubupadiri I Kabgayi tariki ya 7 Ukwakira 1917[Reba urutonde rw’abapadiri 100 ba mbere b’abanyarwanda]. Aya mateka n’ayandi menshi yaranze Kabgayi, biri mu byatumye Kabgayi igera ku rwego rwo kwitwa Bazilika.

Urwibutso rw’abapadiri ba mbere ba kavukire b’abanyarwanda aribo Gafuku Balthazar na Reberaho Donat ruri i Kabgayi

Inkomoko y’izina Bazilika

Mu mateka y’abaromani ba kera, Bazilika yari inyubako nini za leta zifite imyubakire yihariye y’ishusho y’urukiramende, aho uruhande ruto ruteye nka kimwe cya kabiri cy’uruziga. Mbere ijambo Bazilika ryasobanuraga ubwami.

Bazilika z’abakirisitu zubatswe zagendeye ku gishushanyo cy’iz’abaromani ariko zo zitwa Kiliziya. Iyi sano igaragara cyane kuri Bazilika ya Sainte-Marie-Majeure i Roma.

Hari amoko ibyiciro bibizi bya bazilika; inini n’intoya. Kiliziya Gatolika yemera Bazilika enye nini zose ziri i Roma n’i Vatican. Izo ni Bazilika ya Mutagatifu Yohani y’i Laterano ariho Papa aba, Bazilika ya Mutagatifu Petero, Bazilika ya Saint-Paul-hors-les-murs na Bazilika ya Sainte-Marie-Majeure.

Imibare yo mu 2016, igaragaza ko ku Isi yose hari bazilika nto 1 752, aho izigera kuri 570 ziri mu Butaliyani naho 171 zikaba mu Bufaransa. Afurika habarizwa bazilika nto 20 gusa, enye muri zo zubatse muri Ghana, muri Aziya hari 55 aho mu Buhinde hari 22. Mu Rwanda habarizwa bazilika imwe nto yitiriwe Mutagatifu Yozefu y’i Kabgayi mu 1992.

Amategeko Kiliziya igenderaho avuga ko nta Kiliziya ishobora kwitwa Bazilika bitemejwe n’i Vatican kwa Papa. Bazilika usanga akenshi ari ahantu hafite amateka akomeye muri kiliziya, ku buryo hakorerwa ingendo nyobokamana.

Izizwi cyane zikorerwaho izo ngendo ni nka Bazilika ya saint Sépulcre (Imva ntagatifu ya Yezu) i Yeruzalemu, Bazilika ya Mutagatifu Petero, iy’Umwamikazi w’i Lourdes, Bazilika y’umwamikazi w’i Fatima muri Portugal. Izizwi cyane muri Afurika zirimo Bazilika y’umwamikazi w’amahoro i Yamoussoukro muri Côte d’Ivoire, na Bazilika y’umwamikazi wa Afurika y’i Alger muri Algeria.

Nubwo bitandukanye, birashoboka ko Bazilika yanaba Cathedrale. Urugero ni aho Bazilika yitiriwe Bikira Mariya utarasamanywe icyaha y’i Kabgayi, iya Mutagatifu Yohani y’i Latran ari Cathedrale ya Papa na Bazilika ya Mutagatifu Denis i Paris nayo ikaba Cathedrale.

 

Amateka ya Kabgayi 

  • Ku wa 25 Mata 1922: Vikariyati ya Ruanda yashinzwe ivuye mu majyaruguru ya Vikariyati ya Kivu .
  • Ku wa 14 Gashyantare 1952: Vikariyati ya Ruanda yagabanijwemo Vikariyati ya Kabgayi na Vikariyati ya Nyundo .
  • Ku wa 10 Ugushyingo 1959: Vikariyati ya Kabgayi yagizwe Arikidiyosezi y’Akarere k’Ubutumwa ka Kabgayi.
  • Ku wa 10 Mata 1976: Yagizwe Diyosezi ya Kabgayi; igengwa na Kigali

Abepiskopi bayoboye Kabgayi

  • Abayobozi ba Vikariyati ya Kabgayi
  • Arkiyepiskopi w’Akarere k’ubutumwa wa Kabgayi
  • Abepiskopi ba Kabgayi
    • Arkiyepiskopi (Bwite) André Perraudin, M. Afr. ( 10/04/1976 – 07/10/1989)
    • Musenyeri Thaddée Nsengiyumva (07/10/1989 – …/06/1994)
    • Fr. André Sibomana (Umuyobozi 11/11/1994 – 13/03/1996)
    • Musenyeri Anastase Mutabazi (13/03/1996 – 10/12/2004)
    • Musenyeri Smaragde Mbonyintege (21/01/2006 – Ubu)

Amwe mu mafoto ya Bazilika ya Kabgayi

Uko Bazilika igaragara inyuma

Kabgayi ifite ibikorwaremezo bitandukanye

Ahitwa kuri Caritas i Kabgayi

I Kabgayi hari ishusho ya Bikira Mariya ishagarwa cyane kuwa 15 Kanama

I Kabgayi hari ubusitani bubereye amaso inyuma ya Groupe St Joseph Kabgayi

Groupe Scolaire Saint Joseph Kabgayi ku muhanda kuri Bazilika

Bazilika ya Kabgayi ituranye na imprimerie ya Kabgayi

Amashusho agaragaza urugo rutagatifu rw’i Nazareth ari i Kabgayi

Amashusho yahanzwe mu 2008

Ubusitani buranga Kabgayi

Ubukarani bwa Paruwasi Kabgayi ku ruhande

Ibuye rigaragaza igihe Bazilika ya Kabgayi yubakanwe ubuhanga mu 1921, ku buryo nta sima yashyirwaga hagati y’amatafari

Uyu muryango munini ukingurwa ku minsi mikuru

Imbere muri Bazilika, ahitwa ku rusenge usanga hicazwa abana

Inyandiko zigaragaza ahashyinguye ba Musenyeri Thaddee Nsengiyumva na Leo Paul Classe bayoboye Kabgayi ziri imbere muri Bazilika

Imva ishyinguyemo abasenyeri bo mu zindi diyoseze baguye muri Kabgayi

Inyandiko zigaragaza ahashyinguye ba Musenyeri Jean Joseph Hirth na Laurente Deprimoz bayoboye Kabgayi

Bazilika iteye mu buryo bushushanya inyubako zubashywe i Burayi [i Roma]

Amwe mu mashusho akoranye ubuhanga uyisangamo yakozwe hifashishijwe amabuye

Umusaraba ugaragaraza ububabare bwa Yezu

Imva ya Furere Adolphe Keiling wabayeho imyaka hafi 100 wanubatse iyi kiliziya

Ikirugu kiri muri iyi bazilika gitegurwa mu gihe cya Noheli[ aha gishushanya abanyabwenge bajya kureba Yezu bakanamutura impano zirimo ububane, manemane na zahabu

Icyapa kiranga Seminari Nkuru ya Kabgayi

Bazilika ikikijwe n’inyubako zirimo Seminari Nto ya Mutagatifu Leon Kabgayi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *