DRC: Abahagarariye ibihugu byabo ntibemerewe kurenga Kinshasa nta ruhushya

Abahagarariye ibihugu byabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kimwe n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga muri icyo gihugu, ntibazongera kuva i Kinshasa bajya mu zindi ntara z’igihugu batabimenyesheje inzego zibishinzwe.

Byemejwe n’inama ishinzwe umutekano yayobowe kuri uyu wa kabili na Perezida Felix Tshisekedi nyuma y’iyicwa ry’Amabasaderi w’Ubutaliyani, Luca Attanasio.

Minisitiri Jean Bosco Lubuga Sebishimbo, ushinzwe ubutegetsi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, yasobanuriye uko byagenze n’iby’icyo cyemezo cyafashwe.

Yabwiye VOA dukesha iyi nkuru ati ” Ni icyemezo cyafashwe ngo abantu bakomeye nka bariya ejo cyangwa ejobundi be kuzongera guhura n’amakuba nk’ariya. Leta yafashe icyemezo ko amabasaderi cyangwa uri muri urwo rwego mbere yuko ajya hanze ya Kinshasa abimenyesha minisitiri w’ububanyi n’amahanga kugirango umutekano we urindwe, kandi yagera aho agiye akabibwira inzego z’ubuyobozi ngo umutekano we witabweho.”

Akomeza avuga ko uyu amabasaderi ngo ubwo yafataga inzira ye kwerekeza i Rutshuru ava i Goma inzego z’umutekano zitari zibizi ku buryo byari gufasha ko acungirwa umutekano.

Yungamo ko yishwe n’amabandi atandatu yarasanye n’ingabo n’abacunga pariki y’ibirunga, birukanse mu bihuru bari kubareba, barabanje barabashimuta we babajyana mu ishyamba aho babarasiye.


Ikarata y'ahaherereye Kinshasha
Ikarata y’ahaherereye Kinshasha