Centrafrique: Abakandida 10 batsinzwe barasaba ko amatora ya perezida asubirwamo

Abakandida 10 batsinzwe barasaba ko amatora ya perezida asubirwamo, ni amatora byatangajwe ko yatsinzwe na Faustin-Archange Touadéra n’amajwi 53.92%.

Itangazo bakoreye hamwe kuwa kabiri bavuze ko hari ibintu bitagenze neza kandi ko hatoye abantu bake. Ni mu gihe ariko kuwa mbere w’iki cyumweru, komisiyo y’amatora muri iki gihugu (L’Autorité nationale des elections-ANE) yatangaje ko Faustin-Archange Touadéra ari we watsinze amatora kandi ko hatoye abarenga 76% n’ubwo ibitero by’imitwe irwanya ubutegetsi byashakaga kuburizamo amatora.

Icya kabiri cy’abagombaga gutora  bagera kuri miliyoni n’ibihumbi 800 bafite uburenganzira bwo gutora, nibo bonyine babashije kwiyandikisha kuri lisiti y’itora kubera ibikorwa by’urugomo muri icyo gihugu.

10 mu bakandida 17 bitabiriye amatora banga ibyavuye mu matora bavuga ko mu biyandikishirije gutora hatoye 37% gusa kandi ko umutekanio muke wadurumbanyije ibikorwa byo kwiyamamaza n’imirimo y’amatora.

Mu itangazo bagira bati “Icyo dusaba cyonyine ni uko amajwi aseswa kandi itora rigasubirwamo nta kindi.”

Ntawagize icyo atangaza kuri ibyo bisabwa hagati ya Perezida watowe na Komisiyo y’amatora.

Ivomo :VOA

Hejuru ku ifoto : Faustin-Archange Touadéra

The Source Post

Loading