Burundi: Ndayishimiye yahagurukiye abiba, Burugumesitiri na sebukwe barafunganye

Ba Burugumesitiri (musitanteri) batatu n’umujyanama w’umuyobozi w’intara mu Burundi batawe muri yombi bazira kunyereza ibikoresho byo kubaka amashuri byatanzwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu.

Umujyanama w’umuyobozi w’intara ya Rumonge iherereye mu Majyepfo ashyira i Burengerazuba bw’u Burundi ni umwe mu bakomeye batawe muri yombi. Ba Burugumesitiri bafunze ni abayobora komine Buyengero, Rumonge na Bugarama nkuko Radio VOA yabitangaje.

Bashinjwa kwiba amabati na sima byari bigenewe kwifashishwa mu gusana amashuri.

Bafungiye muri gereza ya Murembwe mu ntara ya  Rumonge

Burugumesitiri wa Buyengero afunganywe na sebukwe bitewe n’uko amwe mu mabati n’imifuka ya sima ashinjwa kwia ngo babisanze kwa sebukwe.

Uwa Rumonge na Bugarama bafunzwe kuwa gatanu basangamo uwa  Buyengero ufunganywe na sebukwe ahamaze iminsi ibiri.

Amakuru ava mu butabera avuga ko hari ibimenyetso simusiga ko ibyo bakurikiranweho babikoze.

Ifatwa ry’abo bategetsi ngo ni ikimenyetso ko ubutabera mu Burundi bwigenga kandi nta muntu uri hejuru y’amategeko nkuko byemezwa na Sixte Vigny Nimuraba, umuyobozi mukuru wa komisiyo y’u Burundi ishinzwe uburenganzira bwa muntu-CNIDH.

Itabwa muri yombi ry’aba basitanteri n’umuhanuzi wa buramatari w’intara ya Rumonge ryakurikiye ijambo ririmo akababaro ry’Umukuru w’u Burundi,  Evariste Ndayishimiye iminsi mike mbere yaho mu ntara ya Kayanza.

Yavuze ko abantu bashaka gukomeza kurya ruswa bazahanwa.

Aho mu ntara ya Kayanza , Daniel Gelase Ndabirabe, umukuru w’inteko ishinga amategeko usanzwe unahavuka, yabwiye abiba leta ko bazakubitwa inkoni inzoka zikabashira mu mda nkuko byakorerwaga abari mu ishyaka rya riri ku butegetsi ryabCNDD-FDD bakiri mu ishyamba.

Ndayishimiye yavuze ko igihugu kitazihanganira ucyiba, yungamo ko uwumva arenganywa yakwiyambaza ubutabera kuko n’Umukuru w’Igihugu atari hejuru y’amategeko.

Tariki ya 18 Nyakanga 2021,  Ndayishimiye agaragaje uburakari bwinshi ubwo yari yasuye Komini Giheta mu Ntara ya Gitega, agasanga abaturage bo mu gace ka Kiriba nta mazi bafite kandi yari azi ko bayafite, yita abari babifite mu nshingano imihirimbiri.

Yagize ati: “Kugeza ubu muri Komini bizwi ko amazi yatanzwe mu Kiriba. None isoko ntiryatanzwe? Isoko ryaratanzwe”.

“Ndagira ngo mbabwire, abayobozi bahora hano mu Giheta, bibwirize, bibwirize ariya mazi nzasange yageze mu Kiriba. Bibwirize! Uno munsi ndatahana izina rya sosiyete yubatse ariya mazi, niba bitarizwe izabisobanura”.

Yasabye iyi sosiyete n’aba bayobozi bahora muri Giheta kwicara hamwe, bakibwiriza nta wundi ubabwiye, bagashyira amazi mu gace ka Kiriba.

Ati: “Kuko tubabwiye twababwira nabi!”

Yatanze urugero rw’uko muri Komini byari bizwi ko irimo umuriro w’amashanyarazi, abayobozi bagiye bagafata amapoto, bayoherezayo, barangije batanga raporo ko wabonetse, nyuma y’umwaka ya mapoto bayasubiza iyo barayatwara.

Ati: “Muri raporo ya Leta birazwi ko iyo komini ifite amatara kugeza ubu”.

Yifashishije ijambo ryavuzwe na Prince Louis Rwagasore, Ndayishimiye yavuze ko abantu nk’aba banyereza umutungo w’igihugu (abiba igihugu), ari imihirimbiri

Yagize ati: “Rwagasore yabivuze neza. Ngo imihirimbiri, amambuzi, abo bantu biba igihugu ni imihirimbiri, turasabwa kubarwanya”.

“Gufata ugatsindira isoko ngo uzakora iki, bakaguhemba amafaranga utagikoze! Njyewe nimumbwira ubuhirimbiri buruta ubwo”.

Ndayishimiye yavuze ko hari abatekereza kwiba igihugu, bakavuga ko nibamara kubikora bazahungira mu bindi bihugu.

Yababwiye ko amazi ashyuha ariko ntiyibagirwe iwabo wa mbeho.

ND