Bugesera: RWAMREC isanga ikarita nsuzumamikorere yafasha mu miyoborere ibereye bose

Abaturage, abayobozi bo mu karere ka Bugesera ndetse n’Umuryango RWAMREC basanga kwifashisha ikarita nsuzumamikorere byafasha mu miyoborere ibereye ubuyobozi n’abaturage.

Umuryango nyarwanda utari uwa Leta urwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, biciye mu kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye umugabo n’umuhungu babigizemo uruhare-RWAMREC (Rwanda Men’s Resource Centre)  usobanura ko ikarita nsuzumamikorere, ari uburyo bukoreshwa kugira ngo abaturage bagire uruhare mu bibakorerwa, bagaragazamo ibyifuzo byabo byihutirwa byashyirwa mu igenamigambi n’iteganyabikorwa by’akarere kugira ngo bikemuke.

Mu biganiro biherutse guhuza RWAMREC n’abaturage bo mu mirenge 15 igize akarere ka Bugesera, Hanganimana Emmanuel, umukozi wa RWAMREC mu mushinga PPIMA (Public Policy Information Monitoring and Advocacy) ugamije kuzamura uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa yerekanye ko imikoreshereze y’iyo karita inogejwe byatanga umusaruro ushimishije mu gukemura ibibazo by’abaturage ndetse no koroshya akazi k’inzego z’ibanze.

Agira ati:

Ikoreshwa ry’iyi karita ntabwo bamwe mu bayobozi bararyitabira, kandi uburyo iteguye usanga ifasha umuyobozi kumenya ibyifuzo by’abo ayobora kandi inatuma abaturage bagira uruhare runini mu miyoborere.”

 

Abayobozi ba Najyanama hamwe n’Imboni z’imiyoborere

Dusabimana Emmanuel, Imboni y’imiyoborere myiza ihagarariye izindi mu murenge wa Mwogo, yanahuguwe na RWAMREC avuga ko usanga akenshi mu nteko rusange hari ubwo gahunda y’ibiri buganirweho iba itanoze neza, ugasanga bigorana kuyibyaza umusaruro.

Ati ” Ubusanzwe usanga nta mwanya wihariye twebwe nk’imboni duhabwa kugira ngo twerekane ibyo twakuye mu baturage. Baramutse bagiye bagena umwanya wihariye wo kuganira ku bikubiye mu ikarita nsuzumamikorere, byatanga umusaruro kuko byatuma ibyifuzo by’abaturage byatanzwe na benshi byajya bishyirwa mu byihutirwa, bityo no kubikemura bikabanguka.”

Impande zombi zisanga ikarita nsuzumamikorere yabageza kuri byinshi

Guha umwanya ukwiye iyo karita binakomozwaho na Habineza Vincent, Umuyobozi w’inama njyanama y’umurenge wa Musenyi.

Ati:

Iyi karita nsuzumamikorere ni nziza cyane rwose. Icyo nkuye muri ibi biganiro ni uko ngiye gusaba abayobozi b’utugari mu murenge wacu kuyifashisha mu mirimo yabo ya buri munsi, kugira ngo ibyo igaragaza bijye byitabwaho.

Yungamo ko no mu nteko z’abaturage bakwiye kujya bashaka umwanya wihariye wo gusubiramo ibiyikubiyemo, bityo bigafasha ubuyobozi n’abaturage bitabiriye inama kubiha umurongo, noneho ibitari mu bushobozi bwabo akaba aribyo bijya ku rwego rwisumbuyeho.

Abitabiriye ibi biganiro basabye umwanya wo guha umurongo ibyifuzo by’abaturage byagaragajwe mu ikarita nsuzumamikorere.

Guhera mu mwaka wa 2020, RWAMREC ishyira mu bikorwa umushinga ugamije kwimakaza imiyoborere myiza, aho umuturage arushaho kugira uruhare mu igenamigambi, mu mihigo, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kurushaho kugira uruhare rufatika mu bindi bikorwa by’iterambere ry’umuturage. Ni ibikorwa bakora ku nkunga y’Umuryango nterankunga w’Abanyanoruveji-NPA (Norwegian People’s Aid).

Mu karere ka Bugesera, uwo mushinga ukorera mu mirenge yose uko ari 15, mu tugari 71.

Nizeyimana Elias