Burundi: Abana babiri bahambwe babona bazira kwiba ibigori

Polisi y’u Burundi iri guhiga bukware umuntu ukekwaho guhamba ari bazima, abana babiri kubera ko bamwibiye ibigori

Aba bana batabitswe mu mpera z’icyumweru gishize, kugera hafi ku ijosi nkuko amafoto yabo abigaragaza. Byakorewe ku  ku musozi wa Nyamabere muri komine Mpanda y’intara ya Bubanza.

Bavuga ko bahambwe gutyo na nyir’umurima, barimo kwibira ibigori. Nyuma baje gutabarwa n’abaturanyi babonye ari kubakubita yabatabye, nyuma agahunga nkuko bigaragara kuri BBC.

Si ubwa mbere mu Burundi, abana bahohotewe muri bene ubwo buryo, bazira kwiba ibigori mu murima. Ku bw’amahirwe baje kurokoka.

Hari abahungu babiri baciwe igikonjo , babikorewe n’abandi bana babaziza ko bibye ibigori.

Abahamwe n’icyo cyaha bakatiwe igifungo kiri hagati y’imyaka ine na 20 hamwe n’ihazabu ya miliyoni 4.