Burera: Cladho yaremeye abatishoboye inaburira abigize mucutse umumpe

Gukamira aboro, gufasha uwahuye n’ibibazo, gukangurira umuryango Nyarwanda kwita ku burere bw’abawo mu gihe wabaga wateshutse ku burere bwabo ni bimwe mu byarangaga u Rwanda rwa kera.

Ibi bikorwa biri mu byakozwe n’Impuzamiryango Iharanira uburenganzura bwa muntu, Cladho mu muganda rusange yakoreye mu Murenge wa Gahunga mu karere ka Burera ku wa Gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2018.

Cladho yaremeye umuryango uherutse gusenyerwa n’amazi ava mu birunga, ukangiza ibikoresho bitandukanye byari mu nzu birimo n’iby’abana bajyanaga ku ishuri. Yamuremeye iha ibikoresho n’impuzankano (uniform), abana bane bo muri uwo muryango, ibishyurira ubwisungane mu kwivuza(umuryango w’abantu 7), utanga amabati yo kubakira uwo muryango.

Abagize Cladho bifatanya n’abaturage mu muganda

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri Cladho wari unayoboye itsinda ryitabiriye uyu muganda, Murwanashyaka Evariste avuga ko uretse kuba bita ku burenganzira bwa muntu, banakora ibikorwa bituma abantu bagira ubwo burenganzira kandi bakabwishimira.

Ni muri urwo rwego bahisemo kuremera uyu muryango bafasha abana gusubira ku ishuri, babaha ibikoresho n’imyenda y’ishuri. Akomeza avuga ko uburenganzira bwo kwiga ku bana bujyana n’ubwo kwivuza akaba ariyo mpamvu bishyuriye uyu muryango mituweli.

Abaturage bapfunduriwe ku gaseke

Murwanashyaka yabwiye abaturage bari aho ko igihugu kiri mu rugamba rwo guhangana n’abagabo birirwa batera inda abana b’abakobwa bakabatera n’indwara zidakira.Ahereye ku mibare y’abasaga ibihumbi 17 yatangajwe ku bangavu batewe inda abereka ko ari ikibazo gikomeye bagomba guhagurukira.

Ati “Ni ikibazo gikomereye Umuryango Nyarwanda buri wese asabwa guhagurukira. Tubagaragaze bahanwe kuko batwangirije abana… Ikibabaje ni uko kugeza ubu tutarabasha gufata n’abagabo 1000. Ikindi kbazo gihari kandi gikomeye ni uko umwana watewe inda aho kumubonamo nk’uwahuye n’ikibazo tumubona nk’ikibazo, tuti ‘dore ya indaya, dore ikirara, dore icyomanzi…”

Yerekana ko uwo mwana aba ataragira ubushobozi bukwiye bwatuma yirinda abamuhohotera bakamutera inda. Abwira abagabo ko aribo bahohotera abo bana n’ubwo hari ababyitwaza bakavuga ko abana ngo babashotoye bambara imyenda yerekana ibibero igatuma babasambanya.

Abana batewe inda ngo usanga hari abiyahura n’abongera bagaterwa inda bwa kabiri bitewe n’ababashuka babafatiranye mu buzima bubi baba babayemo, cyane mu gihe imiryango yabo yabirukanye kuko batwaye iza mbere.

Nyirabagenzi Immaculee watewe inkunga, avuga ko abana be bari bafite ikibazo cy’ibikoresho by’ishuri, ku buryo umwana we w’umukobwa wiga mu wa 5 bamutumye andi makaye akagira 15 kuko ngo yari afite ane yahawe na nyirarume nyuma y’uko andi yangijwe n’ibiza by’amazi yavuye mu birunga. Ku bijyanye na mituweli avuga ko yibazaga aho azayikura bikamuyobera, none Imana ikaba imugobotse ibicishije kuri Cladho.

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Gahunga Madame Namahoro Marie Claire yashimye ubufasha bwatanzwe na Cladho ndetse n’inama yagiriye abaturage bo muri uwo murenge.

Uyu muyobozi avuga ko muri uyu murenge hari abana 60 batewe inda biciye mu kubasambanya. Cladho yijije ko ikomeje ubufatanye bwo kumenya abateye abo bana inda, ku buryo uwaba afite amakuru yayatanga, mu gihe uhishiriye uwateye umwana inda kabone n’iyo yaba ari umubyeyi we ahanishwa igifungo cy’amezi 6.

Ntakirutimana Deus