Bigega wamenyekanye mu guhiga inyamaswa muri Parike y’ibirunga arabyicuza akanaburira abakibikora

Bigega Daniel ni umusaza w’imyaka 70, igice kinini cy’ubuzima bwe yakimaze mu ishyamba ry’ibirunga mu guhiga inyamaswa anakoresha imitego. Yicuza kuba ubuzima bwe yarabushoye mu kwica inyamaswa n’uburyo zateje imbere u Rwanda.

The Source Post, ihereye ku gitekerezo cy’uko hari Abanyarwanda bagihiga inyamaswa muri pariki y’ibirunga bagatega zimwe muri zo zigafatwa n’imitego, zirimo n’ingagi (nyamara zifitiye akamaro kanini Abanyarwanda n’igihugu muri rusange biciye mu gusurwa) yiyemeje gushaka bamwe muri bo.

Mu gihe cy’amezi 3, umunyamakuru yashakishaga amakuru ku bijyanye n’abo bahigi bamwe bita ba rushimusi. Bitinze yamenye uwitwa Bigega utuye mu Murenge wa Shingiro, hari n’uwitwa Ndigabo ariko twabuze mu gihe cy’iminsi 2.

Ni urugendo rurerure yakoze rumuvanye i Kigali, yerekeza mu Murenge wa Kinigi hafi y’ikirunga cya Bisoke aho wabonaga ba mukerarugendo banejejwe no kugiterera, rwakomeje rugana mu Murenge wa Shingiro. Ku gasanteri ka Susa, ni urugendo rutoroshye rwafashe umunyamakuru kugenda ibirometero 7 n’amaguru ashaka Bigega na Ndisore. Uyu Ndisore yahembwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko yaretse guhiga, ariko ashinjwa n’abaturage ndetse n’abakozi bashinzwe pariki ko atabiretse, ahubwo ko nyuma yongeye.

Bigega ntiyari kuri aka gasanteri, ariko niho yaganaga. Twahuriye mu nzira  agana kuri aka gasanteri. Ni umusaza w’akabando uvuga ko yasezeye ku guhiga ariko wiyemerera ko yazihize kakahava. Gusa mbere yabanje gusa n’uwikanga ndetse ahakana ko atari we wahigaga.

Mu gutanga ubuhamya twashatse aho twicara muri ako gasanteri

Ati ” Nishe imbogo 6, impongo 40 n’amafumberi nka 50 n’isenge n’inzovu ntibuka umubare mu gihe nahigaga mu Birunga…ingangi zo ntazo nishe ariko hari izagwaga mu mitego twategaga…”

Ifumberi ni inyamaswa nto zimeze nk’ihene, Isenge zisa n’ingurube z’ishyamba,impongo imeze nk’intama ifite amahembe azamuye, imbogo ni inka z’ishyamba….

Urugendo rwe mu buhigi…..

Bigega wavutse mu 1948 yatangiye guhiga atarageza ku myaka 20 y’amavuko abihagarika muri 1999 abonye akazi ko kurinda ba rushimusi n’abahigi ngo be guhiga muri iyo pariki.

Mu guhiga bakoreshaga imitego yabaga igizwe n’ibiti n’imigozi byabugenewe. Ishyamba barizengurukaga uko bashaka uretse ko nyuma baje gukumirwa n’imbaraga zashyizwemo na Dian Fossey Nyiramacibiri, Umunyamerika witangiye ingagi kugeza yishwe.

Ibyago yagiriye mu buhigi

Mu 1962 abarinzi ba pariki baramufashe bamushyira Nyiramacibiri maze afata igisura gishyushye akimukubita mu maso. Ati “Cyarandiye bidasanzwe nari ngiye gusara, numvaga ntazongera kujya mu ishyamba.”

Hari kandi ngo n’abo yagikubitaga umubiri wose. Yabazizaga ko basakurizaga ingagi abakozi ba pariki bajya kuzegera bagasanga zagize ubwoba ziketse ko ari abahigi baje kuzihiga.

Yafunzwe inshuro 3

Bigega yatawe muri yombi inshuro 3. Avuga ko Gereza ya Ruhengeri yari yarayikenetse ku bijyanye no kuyifungirwamo.

Ahereye mu 1962 ubwo yafatwaga agashyikirizwa Nyiramacibiri, amaze kumukubita igisura yaragiye araburanishwa akatirwa umwaka umwe w’igifungo.

Ati ” Ngarutse narongeye ndahiga. Erega icyo gihe nari umusore mfite imbaraga.”

Mu 1968 bongeye kumufata yagiye gutega inyamaswa. Icyo gihe bamukatiye imyaka 2 kuko yari insubiracyaha, afungurwa atarayirangiza neza kuko ngo leta yariho yatanze itegeko ko abanyururu bari bafungiye muri iyi gereza bakatiwe igihano kitarenze imyaka 10 bafungurwa kugirango bahe umwanya ‘ibyitso by’inkotanyi’ ngo ibone aho bifungirwa, ni uko afungurwa atyo.

Mu 2011 nabwo yongeye gufungwa amezi 6 afatiwe mu ishyamba. Icyo gihe ngo yari afite umujinya wo kwirukanwa muri Karisoke mu 2009 bamuziza ko ngo yataye akazi [ avuga ko yari amaze ukwezi yivuza uburwayi bukomoka ku ndwara idakira arwaye kandi abamwirukanye babizi]. Amaze gutora imbaraga mu 2011 yongeye kugana iy’ishyamba ari nabwo yatawe muri yombi.

Iyahigaga yahiye ijanja…..

Bigega ntagihiga kuko ngo nta mbaraga afite, ahubwo ngo atanga amakuru ku bashaka kujya guhiga no gutega izi nyamaswa. Gusa mu gihe yakoreye muri Karisoke yafashije mu gufata abahigi benshi na ba rushimusi bahigaga inyamaswa.

Ati “Maze gufungurwa navuyemo mfashe umwanzuro ko ntazongera gusubiramo, yewe n’ubu ntanga amakuru ku bashaka kwigabiza ishyamba.”

Ndicuza……

“Nicuza igihe namaze mpiga inyamaswa muri pariki y’ibirunga. Twari dufite imyumvire mibi, ariko ubu yarahindutse cyane ku buryo nongeye kubitekereza, umugore wanjye yarara abivuze, n’abana banjye mpora mbabwira ko bagomba kubyirinda.”

Bigega ahera ko iri shyamba rifata amazi bigatuma atabatwarira inzu, ishyamba rikurura imvura, rikabamo n’inyamaswa zisurwa na ba mukerarugendo.

Ingagi ntibabonaga agaciro kazo ariko barazubahaga

“Ingagi twazitaga Nyiramubi tutaramenya agaciro kazo ni mbere y’umwaka w’1963”

Iryo zina bazirihaye bakurikije ngo impumuro zabaga zifite. Gusa ngo ntibashoboraga kuzica. Bigega yemeza ko nta ngagi yigeze yica mu buzima bwe kuko batashoboraga kuzirya kuko zari zimeze nk’umuntu. Ndetse ngo zabaga zinateye impuhwe akurikije uko zavugaga ndetse zikagenda nk’abantu. Icyo gihe ariko ngo hari imitego bategaga bagasanga ingagi zafashwe.

Gusa ngo hari abagabo bitwa Ntanyungu na Gashabizi bigeze kwica ingagi bayica umutwe, Nyiramacibiri arabafata Ntanyungu bamufunga imyaka 3.

Abahiga mu Birunga barikoraho

Agira inama abakijya guhiga kubizibukira kuko ngo ari ugutandukira kuko ingagi n’izindi nyamaswa zisurwa na ba mukerarugendo bakinjiriza igihugu.

Muri aka gace havugwa uwitwa Ndisore wigeze kwemerera Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko yaretse guhiga ariko ngo hari abakimubona mu ishyamba.

Bigega wari umenyereye iri shyamba yaje kwifashishwa n’ingabo zo kuri leta yariho mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Na nyuma aza kwifashishwa n’ingabo z’igihugu ziriho uhu mu rugamba rwo guhangana n’abacengezi, ariko ngo yishimira uwo musanzu we ariko afite agahinda ko agifite ubukene, asaba ko yafashwa kuvanwamo nk’uwahoze ari rushimusi waje kumenya agaciro k’ubukerarugendo n’ak’inyamaswa agahagarika kuzihiga.

Ntakirutimana Deus