Asoza inshingano umushinjacyaha mukuru wa ICC avuga ko abayishinja kunenga Afurika gusa atari ukuri

Umushinjyacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC/CPI), Fatou Bensouda  atangaza ko hari abashinja urwo rukiko gukurikirana abanyafurika gusa, yita ko ari abadashimishwa n’ibikorwa byarwo.

Uyu munyamategeko ukomoka muri Gambia arasezera ku nshingano ze kuri uyu wa gatatu ku cyicaro cy’urukiko kiri i La Haye/ The Hague. Yari uwa kabiri uhawe izi nshingano kuva uru rukiko rwashingwa mu 2002.

Mu manza zose 30 uru rukiko rumaze guca kugeza ubu zose ni iz’abanyafurika , ariko Bensouda avuga ko ibiro bye ubu byarimo gukora iperereza ku biri gukorwa  mu turere dutandukanye tw’isi.

Muri utu turere harimo Georgia, Afghanistan, Palestina, Myanmar, Bangladesh, Venezuela na Philippines.

Avugana na BBC mu kiganiro Focus on Africa ku bijyanye n’igenda rye, Bensouda yavuze ati: “Icyerekezo cya CPI si ukwibanda ku mugabane kanaka. ihera ku byemezo bihari”.

Avuga ku byo yakoze, harimo imanza yakurikiranye zaciriye inzira amategeko mpuzamahanga ku bijyanye no gukurikirana ibyaha bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Atanga urugero ko  mu 2019, uwahoze arwanya ubutegetsi muri Congo, Bosco Ntaganda, yabaye uwa mbere CPI yahamije icyaha bwa mbere gufata abantu akabagira abacakara bo gusambanya.

Hariho ibyo urwo ruko rwananiwe nko kugira umwere uwahoze ari visi perezida wa Congo Kinshasa, Jean-Pierre Bemba, na Laurent Gbagbo wahoze ari perezida wa Cote d’Ivoire. Rwananiwe kandi gukurikirana urubanza rujyanye n’imyigaragambyo muri Kenya mu matora yo mu 2007.

Bensouda arasimburwa n’umwongereza Karim Khan.

Bensouda ni inde?

Wikipedia yanditse ko Fatou Bom Bensouda yavutse tariki 31 Mutarama 1961 i Banjul muri Gambia. Ni umunyamategeko wabaye umushinjacyaha wa ICC kuva mu 2012.Yavukiye mu muryango w-aba-Islam aho abagabo baho bemerewe gushaka abagore barenze umwe. Se usanzwe ari umukozi wa leta afite abana 6, barimo Fatou bavuka ku mugore wa mbere (ukora muri resitora y’ikigo cy’ishuri) n’abandi 7 bavuka kuwa kabiri.Bensouda wabyirutse yanga akarenganeAkiri umukobwa ubyiruka yitangiye ibyo kurengera abantu mu by’amategeko, cyane yunganiraga abagore mu manza. Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye yatsinze neza  yabaye umwanditsi w’urukiko i Banjul. Leta yamuhaye buruse(inguzanyo yo kwiga) akomereza amategeko muri Nigeria hagati y’imyaka 1982-1986  muri kaminuza ya Ife yitwa Université Obafemi-Awolowo. Nyuma yiga  muri Nigerian Law School (ishuri ry’amategeko)riri i Lagos, maze mu 1987, abona dipolome y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mategeko.Yaje kwiga mu mashuri nka International Maritime Law Institute iri i Malte, ni ishami rya Loni. Nyuma leta y’u Bufaransa yamuhaye dipolome yuko yaminuje mu gifaransa(diplôme d’études en langue française -DELF).

Mu 1987 yinjiye mu rugaga rw’abavoka mu gihugu cye. Muri uwo mwaka leta yamugize umujyanama, mu 1994 agirwa umushinjacyaha.

Umugore wakanyujijeho ku bwa perezida Yahya Jammeh

Nyuma yuko Yahya ajya ku butegetsi ahiritse ubundi mu 1994, Bensouda yabaye umujyanama wa perezida mu by’amategeko.Mu 1996 yagizwe umushinjacyaha wihariye, kugeza mu 1998 aho yagizwe umushinjacyaha mukuru ndetse na minisitiri w’ubutabera.Ubwo leta ya Yahya Jammeh yaregwaga ibyaha bihungabanya uburenganzira bwa muntu, Bensouda we yahakanye ibyo yashinjwaga muri guverinoma yakoragamo.Nyuma yo kuva muri guverinoma yafunguye inzu nk’umwavoka wikorera ukorana n’abandi.Mu 2002 yabaye umujyanama mu by’amategeko n’uwungirije umushinjacyaha mukuru mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania.

Guhera mu 2004 yabaye umushinjacyaha wungirije muri ICC yungirije Luis Moreno Ocampo, nyuma yaje kumusimbura  mu Kuboza 2011. Icyo gihe yatoranyijwe n’ibihugu 120 bigize urukiko atoranywa mu bakandida 52 bari bahataniraga uwo mwanya.

Mu 2019 Amerika yamuhagarikiye viza yo kujya muri icyo gihugu kubera ko yari yatangiye ankete ku bikorwa by’abasirikare ba Amerika muri Afghanistan.

Uyu mugore wagiye afatirwa ibihano bitandukanye na Amerika ari mu bantu 100 bavuga rikijyana mu 2012 nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Time. Ikinyamakuru Jeune Afrique cyamushyize mu bagore 50 muri Afurika bakora akazi kabo neza.

Bensouda yashakanye n’umugabo w’umunya Maroke ukomoka muri Gambia. Babyaranye abana babiri barimo umuhungu we George w’imyaka 33 wiciwe muri Amerika mu 2017 ku bijyanye n’ibiyobyabwenge.

Inkuru bifitanye isano: Abategetsi muri Afurika bashobora kuba bagiye kwiruhutsa kubera Bensouda