Amerika: Bamwe mu banyamakuru bashinja ubutegetsi kubaneka

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, minisitiri w’ubutabera, Merrick Garland, yagiranye inama n’abayobozi b’ibinyamakuru bikomeye kugirango baganire ku birego by’uko minisiteri ayobora yanetse bamwe muri bo.

Inama yabereye mu muhezo. Ariko abari bayirimo batangaje ko minisitiri Garland yari ari kumwe n’abamwungirije bo hejuru n’abajyanama be. Baganiriye igihe cy’iminota 90 n’abayobozi b’ibinyamakuru “The New York Times,” “The Washington Post,” na televiziyo CNN, n’abavoka babyo. Hari kandi n’umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe “Reporters Committee for Freedom of the Press” riharanira ubwisanzre bw’itangazamakuru muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Abanyamakuru babwiye minisitiri w’ubutabera ko bakubiswe n’inkuba bamaze kumenya ko, igihe Perezida Trump yari akiri ku butegetsi, urwego rwayo rushinzwe umutekano rwategetse ibigo by’ikorabuhanga binyuranye kuruha amabanga yose ya telefoni z’abanyamakuru bamwe ba New York Times, Washington Post, na CNN, bakoraga ubucukumbuzi ku ruhare Uburusiya bwagize mu matora ya perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yo mu 2016.

Minisiteri y’ubutabera ntiyabibabwiye icyo gihe. Nyamara amahame ngenderwaho yayo ategeka ko bagombaga kubimenyeshwa. Aya mahame kandi avuga ko nta mabanga y’umunyamakuru agomba gufatwa na guverinoma, “kereka mu bihe by’anketi ku kintu cyose cyaba kibangamiye bikabije umutekano w’igihugu n’uwa rubanda.”

Mu itangazo yashyize ahagaragara, minisitiri Garland yabwiye abanyamakuru ko ibi byose bitazongera kubaho, kandi ko nta munyamakuru n’umwe urimo ukurikiranwa mu butabera kubera akazi kabo bakoze mu 2016. Yabatangarije na none ko yahaye amabwiriza umugenzuzi mukuru wa minisiteri ye kugirango akore anketi yimbitse kuri iki kibazo.

Umuyobozi mukuru wa Reporters Committee for Freedom of the Press, Bruce Brown, yatangaje ko bishimiye ibyo bumvise mu nama. Ati: “Itangazamakuru ntirishobora gukora akazi karyo neza niba ridashoboye kugirira ibanga isoko y’amakuru yaryo.”

Uretse abanyamakuru, minisiteri y’ubutabera yo ku butegetsi bwa Trump yategetse ibigo by’ikorabuhanga kuyiha amabanga yose ya telefoni z’abadepite babiri b’Abademokarate n’iz’imiryango yabo. Nabyo byakubise inkuba. Inkuru imaze kuba kimomo, umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe umutekano muri minisiteri y’ubutabera, John Demers, ejo yeguye ku mirimo ye. Yategekaga uru rwego, ruregwa kubaneka, kuva mu kwezi kwa kabiri 2018. Yari yashyizweho na Perezida Donal Trump.

Ivomo:VOA