Amerika: Nancy Pelosi utaroroheye Trump yongeye gutorerwa umwanya ukomeye

Umudepite Nancy Pelosi yongeye gutorerwa kuyobora inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite muri Leta Zunze ku nshuro ya kane.

Iyi nteko yiganjemo abademokrate batari mu ishyaka rimwe na Trump ariko nabo ngo si benshi.

Uwo mudemokrate yatowe muri leta ya California, yahagarariye ishyaka rye mu nteko ishinga amategeko  kuva mu 2003 kandi ni we mugore wenyine umaze kuyobora iyi nteko.

Yatowe ku Cyumweru n’amajwi 216. Ni nyuma yo gutakaza intebe zitari nke mu matora yo mu kwezi kwa cumi na kumwe, abademokrate ni bo bagenzurainteko ishinga amategeko nshyashya ku ntebe 222 ku 211 z’abarepublikani. Uhereye kuri aya majwi ni ukuvuga ko yatowe n’abademokrate nderse n’abarepublikani.

Ubwo Pelosi  yakiraga abadepite ku Cyumweru  yongeye kubabwira ko bafite uruhare runini mu gihugu mu rugamba kirimo rwo guhangana n’icyorezo cya corona virus hamwe n’ikibazo cy’ubukungu bwasubiye inyuma.

Uwo mugore  w’imyaka 80 yavuze ko nyuma y’iyindi myaka ibiri kuri ubwo buyobozi atazasubira kwiyamamariza indi manda yo kuyobora inteko ishinga amategeko ya Amerika nkuko bigaragara mu nkuru dukesha VOA.

Pelosi ntiyumvikanaga na Perezida Trump yakundaga kunenga kuri politiki ze zimwe na zimwe, kugeza ubwo inteko iyobowe n’uyu mugore yigeze gutora ivana icyizere kuri Trump akarokorwa na sena. Uyu mugore ndetse yigeze kugaragara kuri televiziyo ashanyaguza mu maso ya Trump impapuro zariho ijambo yari ari kubagezaho.


Umukuru w'Imana Nshingamateka y'Amerika Nancy Pelosi
Nancy Pelosi
 

Loading