Amarika: Nubwo yari yarasabiwe imbabazi na Papa Francis ngo ntanyongwe yanyonzwe
Umugabo wo muri leta ya Missouri yishwe kuko yahamijwe ubwicanyi nubwo bwose yasabirwaga imbabazi n’impirimbanyi zavugaga ko yari afite ibibazo by’ubwenge.
Ernest Johnson yatewe urw’ingusho ku wa kabiri nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rwanze gusubika iki gihano mu masaha ya kare kuri uwo munsi.
Gusabira imbabazi uyu mugabo w’imyaka 61 byakozwe kandi na Papa Francis hamwe n’abantu babiri bo mu nteko ya Amerika.
Johnson yishe abakozi batatu ba ‘dépôt’ y’ibicuruzwa mu bujura bwabaye mu 1994.
Abamuburanira bavugaga ko adakwiye guhabwa igihano cy’urupfu kuko ibipimo byinshi by’ubwenge (IQ) byerekanye ko afite ubwenge nk’ubw’umwana ndetse asoma nk’umwana wiga mu wa gatatu w’amashuri abanza.
Uyu mugabo w’umwirabura, yavukanye indwara yitwa ‘foetal alcohol syndrome’ nyuma y’uko nyina yanywaga bikabije igihe yari amutwite.
Mu 2008 yabazwe ikibyimba mu bwonko bituma bamuvanamo 1/5 cy’imikaya igize ubwonko bwe.
Abamuburanira bashingiraga ku mwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga wo mu 2002 uvuga ko guhanisha urupfu Abanyamerika bafite ibibazo byo mu mutwe binyuranyije n’Itegekoshinga ribuza “ibihano by’ubugome kandi bidasanzwe”.
Ariko, uru rukiko rukuru rwa Amerika umwaka ushize rwanze kuvanaho igihano cyakatiwe Johnson. Guverineri wa Missouri w’umurepubulikani nawe yanze kubuza ko ahabwa iki gihano gisumba ibindi.
Bamwe mu bategetsi batowe, impirimbanyi zirwanya ivanguramoko, hamwe n’abakuru b’amadini bari bakomeje gusaba ko aticwa.
Intumwa ya Papa Francis, mu cyumweru gishize yandikiye Guverineri wa Missouri ko Papa “yifuza kumushyikiriza ukuri koroshye k’ubumuntu bwa Johnson n’ubutagatifu bw’ubuzima bwose.”
Ariko ku wa mbere, Guverineri Mike Parson yatangaje ko iyo leta iza “gutanga ubutabera igaha Bwana Johnson igihano cyagenwe n’itegeko hashingiwe ku itegeko ry’urukiko rw’ikirenga rwa Missouri.”
Johnson yari yasabye ko yazicwa arashwe urufaya ariko ibyo byanzwe n’urukiko rw’ikirenga rwa Missouri, ahubwo yishwe atewe urushinge rw’ingusho.
Mu nyandiko y’intoki yasize mbere yo kwicwa, Johnson yasabye imbabazi z’ibyaha bye, ashimira umuryango we, inshuti n’umunyamategeko bamubaye hafi.
Ni we muntu wa mbere uhawe iki gihano muri iyi leta kuva mu kwa gatanu 2020, ni uwa karindwi kandi wishwe muri Amerika muri uyu mwaka, nk’uko bivugwa n’ikigo Death Penalty Information Center.
BBC