Amajyepfo : Guverineri arizeza abubatse amashuri batarahembwa ko bagiye guhembwa vuba
Ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo bwatangaje ko bugiye gukemura ikibazo cy’abubatse ibyumba by’amashuri, bavuga ko bambuwe.
Bamwe mu bubatse ibi byumba bavuga ko bamaze igihe kigeze mu mezi 8 bategereje amafaranga yabo, ariko barabuze aho babariza ibijyanye no kwishyurwa, kuko babazaga ubuyobozi bw’amashuri bubatse, bukababwira ko butajya buhabwa ingengo y’imari yo gukemura ikibazo nk’icyo.
Kamana Pierree[izina ryahinduwe] ni umwe mu bubatse ibyumba by’amashuri mu karere ka Kamonyi. Uyu mugabo avuga ko bamusigayemo amafaranga ageze mu bihumbi 200 frw, yifuza ko yakwishyurwa kugirango azamufashe mu kujyana ku ishuri umwana we watsinze ikizamini cya leta, ariko ngo aracyashidikanya.”
Agira ati “ Twarahebye rwose, byibura se ngo bayampe nijyanire umwana ku ishuri? Ni ikibazo cyaturenze.”
Mu mezi nk’atatu ashize, umunyamakuru wa The Source Post yavuganye n’ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi, kuri iki kibqazo, butangaza ko burimo kugikurikirana ngo abakoze bahembwe vuba.
Ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo butangaza ko hari ikirimo gukorwa ngo bishyurwe.
Madamu Kayitesi Alice, umuyobozi w’iyi ntara ati “Twubaka ibi byumba by’amashuri, harimo abaturage koko batahise babona amafaranga na cyane ko hari ibikorwa byari byateganyijwe ko byakabaye byarakozwe mu miganda, ntibikunde ko bikorwamo, harimo n’aho imirimo yiyongeraga, twasoje iki gikorwa rero dufiye imyenda imwe y’abaturage kandi turayizi, mu ntara y’amajyepfo mu turere twose”.
Akomeza avuga ko aya mafaranga yabonetse, ati “Tunashimira ko minisiteri y’uburezi yatwunganiye mu kubona amafaranga yishyura iyo myenda, yarabonetse hirya no hino mu turere ndetse abenshi batangiye kwishyurwa, icyo namaraho impungenge abaturage ni uko ikibazo cyabo tukizi kandi cyatangiye gukemurwa. Gusa icyo tuza gukora ni ukubyihutisha kuko amafaranga y’iyo myenda yari yabazwe, yose yarabonetse.”
Muri iyi ntara hubatswe ibyumba by’amashuri bisaga ibihumbi 4.