Abatuye Musanze baragirwa inama yo kutizirika ku bikoresho by’ikoranabuhanga bishaje

Ubuyobozi bwa Leta bufatanyije n’abikorera barasaba abaturage kwirinda kubika ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje n’ibitagikoreshwa kuko bishobora kubateza ibyago byinshi.

Babibasabye mu mahugurwa yagenewe abakora ibikoresho by’ikoranabuhanga 51 yari amaze iminsi abera mu karere ka Musanze, aho bahugurwaga ku buryo bugezweho bwo kubikusanya hagamijwe kubibyaza ibindi ku bufatanye bwa sosiyete nyarwanda ishinzwe kubungabunga ibidukikije, EnviroServe Rwanda, RURA n’intara y’amajyaruguru.

Umuyobozi wa Enviroserve Olivier Mbera asaba abanyarwanda kutizirikaho ibikoresho bishaje, akabagira inama yo kubitanga ngo bibyazwe ibindi.

Ati “Twabonye ko n’ibikoresho bishobora kujyanwa mu nganda bikavamo ibindi byaba iby’ikoranabuhanga cyangwa ibindi by’ubwoko butandukanye kandi bitanga akazi. Turabasaba rero kubigeza ku ikusanyirizo bikaba byatunganywa, aho kugirango bibe byabateza ibibazo. Ibyo bikoresho bishaje bigira ubumara buhumanya umuntu ubikora cyangwa ibidukikije iyo ubikora utabikora neza.”

Guverineri w’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko abanyarwanda bakwiye kugira imyumvire ijyanye n’igihe, bitandukanya n’ibyo bikoresho agaragaza ingaruka bigira ku bidukikije no ku buzima muri rusange.

Agira ati “Ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje iyo byajugunywe byangiza ubutaka, ibihingwa ndetse n’ubuzima bw’abaturage, rero kuba haje ibikorwa nk’ibi aho bafata ibikoresho byashaje bigakusanyirizwa hamwe bigashobora gusanwa, cyangwa bikangizwa mu buryo bw’ikoranabuhanga bitangirije imirima y’abaturage, imigezi yacu.

Umuyobozi ukuriye ishami ry’ikoranabuhanga mu kigo ngenzuramikorere (RURA) Bwana Gahungu Charles na we agaragaza ingaruka z’ibi bikoresho ko bifite ingaruka ku buzima, bityo igihugu kikaba gitakaza amafaranga mu kwita ku baturage.

Mu rwego rwo gutangiza iki gikorwa mu karere ka Musanze, hashyizwe kontineri izajya ishyirwamo ibi byuma, hakurikijwe ibyiciro byabyo.

Ntakirutimana Deus