Abaturiye ibitaro bya Ruhengeri barinubira umunuko byabateje

Abatuye n’abakorera hafi y’ibitaro bya Ruhengeri biherereye mu karere ka Musanze baravuga ko yuko babangamiwe n’umunuko bumvise uturukamo muri iyi minsi ndetse n’ibyotsi binuka byahagaragaye uyu munsi.

Ikinyamakuru The Source Post cyamenye aya makuru mu rukerera rwo ku wa Kabiri tariki 10 Werurwe 2020.

Umwe mu bahakorera yavugaga ko ibyo byotsi byuzuyemo umunuko ubabangamiye ku buryo ubasanga mu biro. Yongeraho ko bamaze iminsi babangamiwe n’umunuko uturuka muri ibyo bitaro. Bibaza uburyo batwita imyanda ku manywa ndetse bakanavidura ubwiherero icyo gihe nta miti bakoresha.

Uyu munuko ntiworohere abakorera mu nyubako ya RSSB barimo ibigo birimo icya leta cyahimukiye ndetse n’abiga muri kaminuza ya Kigali ihakorera.

Ku bijyanye n’ibi bibazo, ubuyobozi bw’ibitaro bwemera ko byabayeho bugasaba imbabazi.

Umuyobozi wabyo Dr Muhire Philbert yatangarije ikinyamakuru Value News uko byagenze. Ati “ubusanzwe imashini itwika imyanda, inatwika n’ imyotsi ituruka muri iyo myanda ku buryo isohoka mu kirere nta muntu cyangwa ikintu ishobora guhumanya kuko iba yahiye bihagije. Icyabaye mu gitondo rero hari akuma gatwika imyotsi kuri iyo mashini kari kahiye nako bituma imyotsi isohoka itujuje ubuziranenge itangira kunukira abaturage  no kubabuza umudendezo “

Asaba imbabazi abagizweho ingaruka n’uwo mwotsi gusa avuga ko bahise bihutira  gusimbuza icyo cyuma cyari cyahiye ku buryo bitakongera.

Ku kibazo kirebana n’umunuko uturuka mu bwiherero, Dr Muhire Philbert yabwiye VALUENEWS ko nawo wumvikanye hanze y’ ibitaro no mu bitaro ubwabyo bitewe n’umusarane wari wazibye mu bitaro by’inzu yakira ababyeyi batwite (maternite).

Ati “Mu kugerageza gushaka kuwuzibura umwuka mubi warazamutse ubangamira abari mu bitaro ndetse n’ababituriye, ariko ntabwo ari ibintu bihoraho.

Akomeza avuga ko ubusanzwe kuvidura imyanda yo mu bwiherero babikora mu masaha y’igihe ikirere kiba kidashobora gukwirakwiza umunuko  nk’amasaha y’ijoro ndetse n’ayo mu rucyerera .

Ibitaro bya Ruhengeri bikunze gutaka ibikorwa remezo bidahagije, birimo ubwiherero bwubatswe kera nabwo bushaje. Hari kandi amacumbi y’abarwaza nabwo yakunze kuvugwa bagashyirirwaho shitingi zo kwikingamo umuyaga n’imvura ariko nabyo ntibibura kubasangamo.

Ibi bitaro byubatswe mu 1939 bikunze gutaka umubare munini w’ababigana dore ko ku kwezi byakira abarwayi bari hagati ya 5800 na 6000.

Ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga abaturage bo muri Musanze mu mwaka w’2019, bamubwiye ko bitakigendanye n’igihe ndetse isuku nke yahavuzwe ifite aho ihuriye n’uko ari bito. Icyo gihe yabemereye ko bizakorwa bikaba ibitaro bijyane n’igihe.

Ntakirutimana Deus