Abataratangiriye mu iseminari nto bemerewe kwigamo mu mashami

Mu gihe bitari bimenyerewe ko hari abava mu mashuri asanzwe yisumbuye ngo bajye kwiga mu iseminari nto za kiliziya gatolika, ubu birashoboka.

Ni amahirwe yahawe abana bakomoka mu miryango y’abagatolika, bujuje ibisabwa.

Aya mahirwe agaragara mu itangazo ryashyizwe ahabona na Seminari nto yitiriwe Mutagatifu Dominiko Saviyo yo ku Rwesero yo muri Diyoseze gatolika ya Byumba.

Iryo tangazo rivuga ko bwemera kwakira mu cyiciro cya kabiri abarangije icyiciro rusange mu yandi mashuri atari seminari.

Abazakira bujuje ibisabwa biri muri iyo baruwa bazatangirirayo umwaka wa kane mu 2021-2021 mu ishami ry’ubuvanganzo bwo mu rurimi rw’icyongereza, igifaransa n’ikinyarwanda (S4LFK).

Ni amahirwe ahabwa abacikanywe no kwiga mu iseminari nto kuko ubusanzwe aya mashuri atakiraga abavuye mu mashuri asanzwe; ni ukuvuga ko yakiraga abahatangiriye mu mwaka wa mbere, batsinze ibizamini atanga bagakomeza kugeza mu mwaka wa gatandatu.

Itangazo rigaragaza ibisabwa